-
Moderi z’amakanzu agaragaza ibitugu wadodesha
Muri iyi minsi hari moderi z’amakanzu agazweho y’abakobwa n’abadamu ku bakunda kwambara imyenda idodesheje,usanga agaragaza ibitugu byose biri hanze,harimo amakanzu maremare n’amagufi ari kuri taye,kuburyo ubona uyambaye yiyubashye. Hari ikanzu usanga ari ndende iri kuri taye,igera ku birenge kandi ifashe uyambaye ariko ahagana hasi ikaba itaratse buhoro kandi ifunganye mu ijosi ariko igaragaza ibitugu. Hari kandi ikanzu usanga ari ngufi igera mu mavi ariko ikaba itaratse,maze ikaba (...)
-
Imyenda iberana n’amacupa y’amajinisi azinze hasi
Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi baharaye kwambara amapantaro y’amajinisi kandi y’amacupa abahambiriye cyane,maze ugasanga bayazinze hasi,agace gato cyane ubundi bakagira n’imyenda yo hejuru bayambarana ukabona bijyanye. Hari umukobwa usanga yambaye ipantaro y’icupa y’ijinisi imyufsha cyane.maze akazigaho agace gato ko his ubundi hejuru akambaraho agapira k’amaboko magufi k’agatopu,ukabona biberanye cyane. Usanga kandi umukobwa yambaye ipantaro y’ijinisi y’icupa imufashe cyane kandi (...)
-
Amakanzu y’imipira y’umweru n’umukara
Hashize igihe kitari gito amakanzu adoze mu gitambaro cy’umupira agezweho ku bakobwa n’abadamu bakiri bato,akenshi ugasanga bakunze kwambara bene ayo makazu y’ibara rimwe ariko ubu noneho hagezweho arimo ibara ry’umweru n’umukara akoze nk’imirongo. Kuri ubu ikanzu y’umupira ngufi igera mu mavi y’amaboko agera mu nkokora ndetse ikaba ifite amabara y’umukara n’umweru ameze nk’imirongo, igezweho cyane ku bakobwa. Hari kandi ikanzu nayo y’umupira ndende ariko itagera ku birenge kandi iri kuri (...)
-
Amakanzu abera abakobwa bateye neza igice cyo hasi
Hari amakanzu y’abakobwa usanga abereye abateye neza igice cyo hasi,bamwe usanga bafite ikibuno giteye neza kandi kitari kini bikabije ndetse n’amaguru meza kandi no mu nda ari hato kuburyo usanga ayo makanzu atabera ababonetse bose,cyane cyane ari kuri taye ahambira ibice byose by’umubiri. Hari ikanzu usanga iri kuri taye,igaragaza imiterere y’umukobwa idoze mu gitambaro cya similikwire y’amaboko maremare ya danteri,maze ikaba igera munsi y’amavi gato.iyi si iyo kwambarwa n’umukobwa (...)
-
Moderi z’amasarubeti y’ibitenge wadodesha
Muri iyi minsi kwambara amasarubeti ku bakobwa bo mu mujyi wa Kigali bigezweho cyane cyane amasarubeti adoze mu bitenge,kandi ugasanga hari moderi zihariye buri mukobwa wese adodesha bitewe n’iyo akunda,ndetse ukabona imubereye cyane. Hari isarubeti idoze mu gitambaro cy’igitenge,ikaba ikoze nk’ipantaro ya mampa hasi,maze hejuru ikaba ifite amaboko magufi kandi irangaye mu bitugu ku buryo biba biri hanze,ukaba wagira ngo ni ikanzu urebye hejuru hayo. Hari indi sarubeti iba ikoze (...)
-
Imyenda ibera abafite amaguru abyibushye cyane
Hari ubwo usanga umukobwa cyangwa umudamu afite amaguru abyibushye cyane kandi asa n’angana hose kuburyo kuva hasi kugera hejuru ubona ukuguru gusa n’ukubyimbye hose,maze hakaba imyenda ibera bene abo bafite amaguru ateye atyo. Umukobwa cyangwa umudamu ufite amaguru manini yambara ipantaro y’icupa ukabona bimubereye cyane cyane iyo ayambaranye n’umwenda umurekuye hejuru Ashobora kandi kwambara ipantaro ya pantakuru imufashe ariko bidakabije, maze ikaba ijya kuba nk’ikabutura,nayo ibere (...)
-
Amajipo agezweho y’amabara mato avangavanze
Muri iyi minsi abakobwa n’abadamu baharaye kwambara amajipo n’amakanzu by’utubara dutoya tuvangavanze tumeze nk’uturabo twinshi,bamwe bagura bene iyi myenda idoze muri ibi bitambaro cyangwa bakadodesha mu bitenge bifite bene ayo mabara. Hari ijipo iba ari ndende y’amabara mato avangavanze ariko mu buryo buryoheye ijisho, igera ku birenge,ikaba irekuye uyambaye ifite imifuka ibiri mu mpande kandi ifite umukaba mu nda umeze nk’umukandara Hari indi jipo nayo iba isabagiye ariko yo irekuye (...)
-
Amajipo magufi asatuye imbere
Muri iyi minsi hari majipo magufi ya droite,usanga abakobwa benshi bakunze kwambara,aba asatuye imbere ariko iyo satura ikaba igaragara bitewe n’uburyo ayo majipo usanga akoze imbere, kuko aba ameze nk’anyuranyemo,akoze nk’umukenyero cyangwa adakwira uyambaye. Hari ijipo iba iri kuri taye,ya cotton ikaba igera munsi y’intege,maze ikaba ikoze nk’inyuranyemo imbere ubundi ikagaragaza satura ntoya igera hejuru y’ivi kandi ikaba iri iruhande rumwe. Hari kandi indi jipo nayo iba ikoze (...)
-
Amapantaro yamatisi ya mampa n’ibyo bayambarana
Hari abakobwa n’abadamu bakunze kwambara amapantaro y’amatisi aba akoze ku buryo ari ipantaro ifashe uyambaye kuva mu mataye,ariko yagera hasi ikaba itaratse kandi ari ndende kuburyo hari n’iyo usanga ipfutse ibirenge kuburyo utabona inkweto umuntu ayambaranye,maze bakagira n’imyenda yo hejuru bayambarana ukabona ubyambaye ntacyo abaye. Hari ipantaro usanga yambawe n’umukobwa imufashe hejuru ,ubundi hasi ikaba itaratse ku maguru yose kandi ari ndende ku buryo inkweto yambaye zigaragaho agace (...)
-
Imyenda y’umuhondo nuko ijyanishwa
Imyenda y’amabara y’umuhondo imaze ikunze kwambarwa n’abantu bakunda amabara agaragara cyane,amwe wambara maze buri wese akakubonera kure,azwi ku izina rya ’’je suis ici’’ ariko usanga abayakunda bagira uburyo bayajyanisha mu myambarire kandi ukabona bigaragara neza. Burya umukobwa ashobora kwambara ikanzu ngufi y’umupira ya droite iri kuri taye,ikaba ifite ibara ry’umuhondo maze akayambarana n’inkweto nazo z’umuhondo. Usanga kandi undi yambaye ijipo ngufi y’umuhondo isabagiye,igera mu mavi (...)
-
Moderi z’amakoti y’ibitenge agezweho n’aho aboneka
Imyenda idoze mu bitenge imaze iminsi igezweho cyane ku bakobwa n’abagore,moderi z’amakoti nizo ziza ku isonga kuko zisimburana buri gihe uko iminsi igenda ishira,haduka moderi zitandukanye zayo kandi ukabona ari imwe mu myenda igaragara neza kandi yubahisha uyambaye ikaba iboneka muri INCO FASHION, badoda moderi zose umuntu yifuza kandi bakanamuhitiramo imubereye bakurikije imiterere ye. Ukeneye izi moderi tigiye kukwereka watwandikira ubinyujije ku rubuga agasaro.com,cyangwa ukaduhamagara (...)
-
imyenda ibereye umukobwa muremure
Iyi myenda yakwambarwa n’umukobwa mu gihe ari muremure kuko iri hejuru y’amavi, akaba yayisohokana mugihe asohotse nimugoroba mu gihe cy’izuba, kuburyo Atari bukonje amaguru, yayambaza ibintu bijyanye kuburyo iri bara ryaka ry’umuhondo ryiganza. Mu gihe atari migufi cyane, ku muntu ukora ahantu hadasaba corporate dress code, yayijyana no kukazi. Kubantu b’aba kobwa bakora imirimo yo kuzenguruka bashakisha abaguzi nabo bayambara kugirango ibafashe mu kugaragara neza kandi batiziritse kuburyo (...)
-
Imyenda y’ubururu yo gusohokana n’uko wayijyanisha
Muri iyi minsi hari amabara agezweho mu myambarire y’abakobwa n’abagore kandi ibara ry’ubururu rikaza mu mabara ya mbere baharaye,ikaba ikunze kugaragara yambawe n’abantu basohotse mu birori by’umugoroba kandi bakagira uburyo bayijyanisha n’andi mabara. Umukobwa w’umusirimu uzi kugendana n’ibigezweho yambara isarubeti y’ibara ry’ubururu,igaragaza ibitugu n’igice gito cy’umugongo,ifite ukuntu ifatiye mu ijosi kandi ikoze nk’icupa hasi ikaba imufashe rwose,maze akayambarana n’inkweto ndende z’ibara (...)
-
Uburyo bwo Kwambara imyenda igerekeranye bugezweho
Muri iyi minsi hagenda haduka uburyo bunyuranye bw’imyambarire cyane cyane ku rubyiruko rw’abakobwa kuko ubu noneho hagezweho kwambara imyenda igerekeranye n’indi aho usanga abakobwa bato bakunze kwambara muri ubwo buryo. Usanga umukobwa yambaye agapira gatoya k’amaboko maremare kamufashe ndetse gafunganye mu ijosi maze akambaraho ikanzu y’ijinisi ngufi idafite amaboko. Hari kandi uwambara ikanzu ngufi itaratse kandi idafite amaboko maze akayambara hejuru y’ishati y’amaboko maremare (...)
-
Amakanzu agezweho wakwambara wasohokanye n’umukunzi
Muri iyi minsi hagezweho amakanzu magufi ku bakobwa,abenshi ugasanga bambaye iza droite ziri kuri taye kandi zibafashe ariko ukabona umukobwa uyambaye aberewe cyane ndetse yaba yasohokanye n’umukunzi we bikaba akarusho kuko aba akeye. Hari ikanzu ya droite,iri kuri taye kandi ya mini igera mu mavi ikaba ifite amaboko magufi no mu ijosi hakoze muviringo,maze ikambaranwa n’inkwero ndende. Ushobora kwambara ikanzu kandi nayo ya droite igera munsi y’amavi kandi igufasha cyane ariko mu ijosi (...)
-
Moderi z’amakanzu ya dashiki agezweho n’aho aboneka
Muri iyi minsi hari moderi z’amakanzu magufi azwi ku izina rya dashiki zigezweho zikunzwe kwambarwa cyane cyane n’abakobwa, kandi inyinshi muri zo usanga zitaratse izindi ari droite ngufi ziri kuri taye,zikaba zigezweho kandi ziboneka hano mu mujyi wa Kigali cyane cyane mu iguriro ry’imyenda ya kinyafurika ryitwa INCO FASHION,ndetse ubakeneye waduhamagara kuri nimero iri ku rubuga rwacu cyangwa ukatwandikira tukakuyobora. Hari ikanzu ya droite iri kuri taye,yegereye uyambaye kandi ifite (...)
-
Moderi z’amasarubeti agezweho
Hashize iminsi itari mikeya abakobwa baharaye kwambara amasarubeti ya za moderi zitandukanye ariko noneho muri iyi minsi haragaragaza moderi z’amasarubeti zihariye kandi zikunze kwambarwa n’abakobwa bakiri bato b’urubyiruko,ukabona ari umwambaro ujyanye n’igihe. Hari isarubeti irekuye uyambaye,hasi ifite rasitike kandi ijya kuba nk’injuruguti,maze hejuru ikaba ikoze nk’isengeri. Ubundi kandi hari isaruberi usanga irekuye amaguru ariko hejuru ikaba ari goruje ndetse igice cyo hejuru cyose (...)
-
Imyenda ijyanishwa n’amapantaro ya deshire
Hari imyenda yo hejuru ikunze kujyanishwa n’amapantaro ya deshire ‘’dechire’’ariko adashwanyaguritse cyane ku mukobwa,kandi ukabona imyambarire ye ntacyo itwaye ndetse agaragara nk’uwambaye neza kandi atiyambitse ubusa cyangwa ibicikaguritse nk’uko bamwe bakabya iyo bagiye kwambara imyenda ya deshire. Hari umukobwa usanga yambaye ipantaro y’icupa y’ijinisi kandi imufashe cyane,akayizingaho agace gatoya hasi,maze akayambarana n’ishati y’amaboko maremre akayizinga hanyuma akayitebeza neza (...)
-
Imyenda igezweho y’abantu banini yo gusohokana
Hari imyenda igezweho kandi yiyubashye yo gusohokana ku bantu babyibushye,kandi ukabona uyambaye agaragara neza kandi atiyambitse ubusa ahubwo ukabona ko imyenda yambaye ijyanye n’ingano ndetse naho yasohokeye. Umukobwa cyangwa umudamu ubyibushye akaba asohokeye ahantu hiyubashye,ashobora kwambara ikanzu iri kuri taye imufashe kandi ya droite ngufi igera munsi ya mavi gatoya,maze akambaraho n’inkweto zijya kuba ndende ariko bidakabije Umukobwa kandi munini bigaragara yakwambara akaba (...)
-
Amakanzu agezweho asatuye impande zose yitwa siliti
Muri iyi minsi hari amakanzu agezweho akoze nk’imipira miremire ,iba isatuye mu mpande igice cyo hasi cyose hagasigara igice gito cyo hejuru,maze bayambarana n’amapantaro y’amacupa cyangwa kora kandi ikambarwa n’abantu b’ingeri zose baba ababyibushye cyangwa abananutse. Abakobwa cyangwa abadamu babyibushye,usanga bamabye iyi mipira ya siliti ikoze nk’iikanzu isatuye impande zose,maze bakayambarana n’ipantaro ya jeans izinze hasi cyangwa y’icupa Hari umukobwa kandi usanga yambaye iyi kanzu (...)
0 | ... | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | ... | 500