-
Isuku y’udutambaro duhanagura ibyombo
Udutambaro duhanagura ibyombo bimaze kozwa ni ikintu cy’ingenzi muri buri rugo. Isuku yatwo ni ngombwa mu rwego rwo kwirinda umwanda wakomokaho ukanduza ibyombo. Dore ibyo wakurikiza : Byaba byiza uhinduye ako gatambaro buri munsi. Ariko niba mu nzu muri bake ibyombo bikaba ari bicye cyane byibura wayikoresha iminsi ibiri. Niba udahise uyimesa yimanike ku kantu kuburyo iri bwume zimese hanyuma uzanike zume neza kandi uzitere ipasi mbere yo kuzibika ahantu hatagera ivumbi. Irinde (...)
-
Uburyo bwo kugirira isuku ravabo yogerezwamo ibyombo
Ravabo yogerezwamo ibyombo iba igomba gukorerwa isuku ihagije kuko hari ubwo usanga ifite umwanda witsindagira mu itiyo ijyana amazi n’impumuro mbi,ugasanga yarazibye cyangwa ifite umugese,maze uwo mwanda wose ukaba watera indwara ziterwa n’umwanda,ku bantu bakoresha ibyombo byogerejwemo aho hantu haba hadafite isuku. 1.Buri gihe uko umaze kogereza muri ravabo ugomba guhita uyoza neza,ukoresheje amazi meza n’isabuni y’ibyombo. 2.Iyo ubona itagicya neza,ukoresha vim ukayikubisha icyogesho (...)
-
Imitako itagomba kubura mu cyumba cy’umwana ukivuka
Ubusanzwe,iyo ababyeyi bitegura umwana ugiye kuvuka,usanga baranuteguriye n’icyumba azakirirwamo kirimo ibikoresho azakenera byose,kandi icyo cyumba bakagitaka bakoresheje uburyo bwose kizaba kigaragra neza,bagasiga amarangi atandukanye,uburiri bwiza,bagashyiramo imitako myiza ariko banibanda cyane mu gukoresha amabara yabugenewe hakurikijwe igitsina cy’umwana bitegura. 1. Mu cyumba cy’umwana ntihagomba kubura irangi rishya,ku nkuta z’inzu kandi ry’ibara ry’icyatsi kibisi,ubururu cyangwa (...)
-
Dore uburyo bwagufasha kugirira isuku itapi y’ubudodo
Itapi imeze nk’umwenda cyangwa ikoze mu budodo ikunda kwandura vuba kandi ikabika umwanda cyane,ugasanga irimo umukungugu ushobora kwangiza imyanya y’ubuhumekero mu gihe nta suku ihagije ikorewe. 1.Rambura tapi ahantu habona,utoragureho utwanda twose tugaragara twaba udupapuro cyangwa indi myanda yose ikunda kujya mu ndodo za tapi igaheramo. 2.Koresha icyuma cyabugenewe bita vaccum gakoreshwa mu gukubura tapi,kavanamo umukungugu n’utundi twanda duba twafashemo. 3.Genda ukizengurutsa mu bice (...)
-
Uburyo bwiza bwo guhitamo amabara utaka aberanye na buri cyumba
Buri cyumba cyose kigomba kugira ibara ry’irangi uhasiga, n’ibindi bikoresho bikagira amabara bijyanye nk’intebe, amashuka,amarido, tapi, n’ibindi bikoresho byose byo mu nzu bigaira ibara rijyana n’icyumba kirimo. Dore rero uburyo bwiza buzagufasha guhitamo ibara riberanye n’ icyumba runaka : Toranya ibara ukurikije urumuri ruza mu cyumba ; Niba icyumba ushaka gusigamo ibara nta rumuri rwinshi ruhagera biba byiz aiyio ushyizemo irangi ricyeye rizatuma haza urumuri. Iyo icyo cyumva gifite (...)
-
Uko wagirira isuku icyuma gikoreshwa mu gikoni
Icyuma gikoreshwa mu gikoni mu gukata ibyo guteka kiba kigomba kugirirwa isuku ihagije kuko hari ubwo usanga abantu bakoresha icyuma kikagera ubwo kizana ingese,ugasanga cyarahinduye ibara kubera umwanda bitewe n’uburyo bagifata nabi,nyamara ziriya ngese iyo zigiye mu byo kurya bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu kuko icyuma kidafite isuku kiba cyirimo udukoko( bacteries) twanduza ibiribwa cyane cyane kugikatisha ibiribwa ari bibisi. Uburyo bworoheje bwo kugirira isuku icyuma 1. Uko umaze (...)
-
Uko wagirira isuku ubwiherero bukunda kugira impumuro mbi
Iyo ufite ubwiherero bugira impumuro mbi cyane cyane bumwe bwo hasi baticaraho, hari uburyo bworoshye bwo kubugiririra isuku maze ntibwongere guhumura nabi,dore ko aha ari ahantu hagomba gukorerwa isuku ihagije kuko hashobora kwanduza indwara abantu babukoresha Gukoropa ;ubwiherero bugomba guhora bukorobye cyangwa hakubuye neza,kuburyo buri gitondo hakorerwa isuku ihagije kandi ukahakoropesha amasabuni azanamo impumuro nziza nka omo. Kuteramo imiti ;hari imiti izana impumuro nziza mu (...)
-
Uburyo bwiza bwo kugirira isuku frigo ibikwamo ibyo guteka
Nkuko abakunzi bacu babidusabye ngo tuzabasobanurire uburyo bwo koza frigo ibikwamo ibyo guteka cyane cyane imboga igahorana impumuro nziza,kuko akenshi usanga ihumura nabi,turagaruka ku buryo bworoheye buri wese bwamufasha gukora isuku ihagije muri frigo ibikwamo imboga. Bimwe mu bikoresho nkenerwa Baking soda Vinegar Amazi ashyushye Isabuni y’amazi yoza ibyombo Icyogesho na eponge Uko bikorwa Banza ucomokore Frigo, kuko amashanyarazi azirana n’amazi. Kuramo (...)
-
Amatara meza yo gushyira mu buriro
Mu buriro ni ahantu hakenera umuvyo mwinshi ku buryo amatara yahoo agomba kuba tandukanye n’ay’ahandi. Ahanini ayo matara agomba kuba atanga urumuri ruhagije rufasha gufungura ureba neza igihe ari nijoro hatabona neza. Dore amatara meza washyira mu buriro mu mafoto akurikira :
-
Ibintu biranga icyumba cy’uburiri gifite isuku
Icyumba cyo kuryamamo ni ahantu umuntu aba agomba kugirira isuku ihagije kuko ariho hari mu hanutu umuntu amara amasaha ye menshi y’ubuzima bwe, bivuze ko igihe hatari heza ngo hagufashe kumererwa neza, haba hari icyo uri kwangiz a ku buzima bwawe. Dore bimwe mu biranga icyumba cyiza gifite isuku : Kuba yageramo umwuka mwiza uhagije : hari abanru usanga bahir abakinz eicyumba n’amadirishya yacyo agahora akinze ugasanga igihe avuriye ku kazi nibwo akinguye icyumba yakumva harimo impumuro (...)
-
Ibyo wakorera inzu yawe igahorana impumuro nziza
Hari ubwo usanga inzu ifite impuuro mbi kuburyo umuntu uturutse hanze akumva umwuka utari mwiza,ariko hari uburyo bwihariye wakoresha maze inzu igahorana impumuro nziza binyuze mu isuku ihagije wayikoreye. Gutegura indabo z’umwimerere ; indabo nshyashya zasoromwe uwo munsi zizana impumuro nziza mu nzu cyane cyane iyo hari isuku ihagije,hakorobye kandi hateguye neza. Gukoropesha amazi arimo indimu n’imidarasini ;kugira ngo inzu ihumure neza,ufata amazi ukayacaniramo ibishishwa by’indimu (...)
-
Uko wakora ubusitani buberanye n’ahantu hato hatari igipangu
Hari inzu zimwe na zimwe ziba zifit imbere y’inzu hato kandi nta gipangi kiriho kihakingiriza. Nubwo aho hantu aba ari hato naho hari uburyo wahakorera ubusitani hakarushaho kuba heza. Dore uko wakora ubusitani buberanye n’ahantu hato : Gutera imikindo ku mpera hagati ugashyiramo indabyo ngufi : iyo ufite ahantu hato kandi nta gipangu ukora ubusitani busanzwe ugashyiramo indabyo ngufi ariko ku mpande ugashyiraho imikindi cyangwa se n’izindi ndabyo zijya kuba ndende kugirango zihishe inzu (...)
-
Icyo wakora firigo yawe igakoresha umuriro mukeya
Ubusanzwe usanga abantu bazi ko gucomeka firigo bimara umuriro w’amashanyarazi,rimwe na rimwe ugasanga hari izikabya cyane, wayicomeka mu minota mikeya ikaba itwaye umuririro wacanwa iminsi ibiri,ariko hari uburyo wakoresha,maze ikajya itwara umuriro mukeya cyane kabone n’ubwo wayicomeka iminsi yose y’icyumweru 1. kugira ngo firigo itamara umuriro jya wirinda kuyicomeka ituzuyemo ibintu ushaka gukonjesha kuko iyo irimo ubusa cyangwa ibintu bikeya, hari umwanya munini wasigaye nibwo itwara (...)
-
Dore ibikoresho bifite umugese byogeshwa umunyu
Umunyu usanzwe ukoreshwa mu biribwa by’abantu kugira ngo wongere uburyohe bw’ibiryo. Umunyu ariko kandi unakoreshwa mu koza ibikoresho bitandukanye cyane cyane ibyo mu gikoni biba bikoze muri alminium ndetse na plastique ,byarazanye umugese cyangwa byarafasheho indi myanda ku buryo usanga byarahinduye ibara,umunyu urabikesha burundu bigasubirana ubushyashya. Bimwe mu bikoresho bikeshwa n’umunyu n’imyanda ivanwaho nawo 1. Isafuriya itekwamo amazi ugasanga irasa n’umukara imbere,yogeshwa (...)
-
Uburyo bwo gutaka icyumba cy’umwana w’umuhungu ujyanisha amabara
Hari uburyo bwiza bwo gutaka icyumba cy’umwana w’umuhungu,butandukanye n’uko wataka icy’umwana w’umukobwa ukoresheje amabara akunze kugoreshwa ku mwana muto w’umuhungu yiganjemo cyane ibara ry’ umuhondo,icyatsi kibisi,ubururu ndetse n’umweru. Icyumba cy’umwana w’umuhungu ukiri muto wagitaka ukoresheje ibara ry’ubururu bwerurutse,umuhondo ndetse n’icyatsi kibisi cyerurutse ku nkuta,maze nk’akabati cyangwa ikindi kibikwamo ibyangombwa bye, bikaba bisize irangi ry’ubururu bukoze. Ushobora nanone (...)
-
Uburyo bwo koza amasahani ya parasitike yahinduye ibara
Hari uburyo bworoshye bwo koza amasahani ya parasitike’’ pastiques’’ yahinduye ibara kubera amavuta yo mu biryo,ukoresheje ibikoresho bikoreshwa mu koza ibyombo, kuko akenshi bijya bigorana ko bene ayo masahani ashobora kozwa agacya neza. Uko wabigenza igihe uyoza ukoresheje isabuni n’amazi ntacye uko ubishaka kandi ubona ntako utagize. 1. Uburyo bwa mbere ni ugufata amasahani ukayakuraho ibiryo byumiyeho ukoresheje amazi,hanyuma ugafata amazi ukavanga na vinaigre ,ugashyiramo ya masahani (...)
-
Gutegura mu ruganiriro ukoresheje ibara ry’icyatsi kibisi
Hari uburyo butandukanye umuntu ashobora gutegura muri ruganiriro iwe,akahataka mu buryo bwose ashaka,ariko burya gukoresha ibara ry’icyatsi kibisi wifashishije imitako yo muri salo cyangwa irangi ryo ku nkuta z’inzu ,nabyo bigaragara neza cyane. Umuntu ashobora gutegura salo ajyanisha ibara ry’icyatsi kibisi ku ntebe ndetse n’amarido yo ku muryango no ku madirishya,ndetse n’indabo ziteguye ku meza zikaba zimeze nk’ibyatsi,mbese byose bikaba bifite ibara ry’icyatsi kibisi ubona ko ariryo (...)
-
Uko wakoresha imitako y’amavaze muri salo
Hari uburyo umuntu ashobora gutegura salo ye ukabona birebetse neza kandi nta kajagari k’imitako,ukoresheje amavaze makeya mu nzu,yaba aterekwa hasi cyangwa aterekwa ku meza,wareba iyo salo ukabona ikeye kubera uburyo imitako yakoreshejwe. Gutegura ivaze imwe iringaniye iruhande rw’intebe irimo imitako iteye nk’indabo ariko zikaba Atari nyinshi cyangwa ngo zibe zijagaraye cyangwa zikaba zikoze nk’ibyatsi. Ushobora kandi gutegura ivaze ikoze nk’ikirahuri kirekire,ukagitereka ku meza maze (...)
-
Uko warinda ipanu kuzana umugese
Hari ubwo usanga ipanu yo mu gikoni itekwaho ibiryo bitandukanye yarazanye ingese,ndetse kuzikuraho bikaba byagorana cyangwa bikayangiza ,ariko hari uburyo wakoresha maze ipanu ntizigere igira ingese cyangwa zanaba ziriho zikavaho neza itangiritse. Ibikoresho nkenerwa : Ikiroso gikomeye Amavuta yo guteka Umunyu vinaigre Uko bikoreshwa : 1. Koza ipanu ako kanya nyuma yo kuyikoresha utayibikanye n’ibiryo cyangwa amavuta ayisigaraho nyuma yo kuyitekaho 2. Koresha amazi ashyushye ukubishe (...)
-
Uko wakora umutako mu nyuguti ya A
Mu buryo bwiza bwo gutaka ukoresheje ibikoresho usanzwe ufite mu rugo iwawe, harimo gutakisha ibyo bikoresho umeze nk’uwigana uko inyuguti ya A yandikwa bikavamo umutako mwiza. Uko utakisha ibyo bikoresho mu nyuguti ya A Ushaka ibikoresho bimeze kimwe byaba nk’utuvaze dusanzwe, amatara, n’ibindi ugafata igikoresho kirekire kimwe n’ibindi bibiri bigufi mu kwigana uko uza kubitaka wigana inyuguti ya A ukaza gufata igikoresho kirekire ukagishyira hagati ariko ahagana inyuma naho utugufi (...)