Udupira tw’udutopu tw’abantu banini n’uko watubona

Yanditswe: 31-07-2016

Muri iki gihe udupira bita udutopu,tugezweho ku bakobwa n’abadamu baba ababyibushye n’abananutse,ariko uyu munsi twabahitiyemo udutopu tw’abantu babyibushye kandi tugezweho two kwambara ku majipo no ku mapantaro.

Agatopu kaba keza ku muntu ubyibushye ni akaba ari kagufi gafite n’amaboko magufi kandi yakambara kakaba kamwegereye mu nda ariko amaboko arekuye,maze akakambarara n’ijipo ngufi ya droite.

Indi topu iba nziza cyane cyane iyo umuntu ayambaranye n’ipantaro,ni itopu nini irekuye uyambaye, kandi mu maboko no mu maha utahatandukanya hose harekuye.

Hari kandi topu nziza ndende y’amaboko arekuye uyambaye,ikaba isumbana hasi,igice cy’inyuma ari kirekire kurusha imbere.Iyi yaberana no kuyambarana n’ipantaro isanzwe cyangwa kora.

Nanone indi topu ibera umuntu ubyibushye.iba ifite amaboko manini,ikaba ari ntoya mu bitugu kandi ikoze nka v mu ijosi n’uturasitike mu nda maze hasi ikaba irekuye.

Utu dupira tw’udutopu duteye gutya kandi mu mabara yose kuri 10.000frw gusa,kandi n’indi myenda yose y’abadamu n’abakobwa wayibona uhamagaye kuri izi nimero za telefoni;0788506370/0784693000 cyangwa ukatwandikira kuri email;agasaromagazine@gmail.com.

agasaro.com

Forum posts

  • Ibihe Byiza!
    Nkunda urubuga agasaro.com cyane, ku buryo buri gitondo iyo ngeze ku kazi mbanza ku rufungura ngo ndebe ibishya mwageneye abasomyi.
    Nkaba nifuza ko niba bishoboka muri rubrique yo kwambara, mwajya mushyiraho interval y’ibiciro ( amafaranga menshi ikintu runaka cyagura cg amacye cyagura)by’imyenda, inkweto cg ibijyanishwa nkuko mujya mu bikora ku masakoshi rimwe na rimwe, kugira ngo bibe byafasha umuntu guteganya ibyo yagura.
    Murakoze ku kazi keza mukora!

  • BJR,

    Nkunda urubuga rwagasaro.com cyaneeeeeeeeeeeeeee

    Ariko icyo basaba nukundushiriraho price.
    Murakoze

  • ibyo uvuze nibyo pe bajye batubwira ibiciro kuko usanga ibyo bintu muba mwatweretse hari ubwo dukenera kubigura!!!!!

  • Murakoze cyane mutugezaho ibintu byiza nagirango mbasabe muzavuge no gutaka inzu muturangire aho umuntu yakura indabo zumishije ngufi ndetse n’indende.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.