Udukoti wakwambara ku myenda yose ugiye ku kazi

Yanditswe: 28-07-2016

Nkuko abakunzi bacu bamaze kumenyera ko tubagezaho imyenda myiza yo kwambara mu bihe bitandukanye cyane cyane ku kazi,kandi tukanabarangira aho bayisanga,hari bamwe badusabye ko twabereka udukoti two kwambara ku makanzu cyangwa ku mjipo bagiye ku kazi ari natwo twabahitiyemo uyu munsi.

Hari agakoti kaba kadoze kuburyo kazamuye intugu,kakaba gafungishwa udupesu duto kandi twinshi imbere,gafite ikora risanzwe ry’ikoti n’amaboko maremare. Aka wakambarana n’ijipo ndetse n’ipantaro byaberana cyane.

Irindi koti ryiza wakwambara ku ijipo cyangwa ku ikanzu ni ikoti rifungishwa igipesu kimwe gusa,rikaba riteye nk’andi makoti asanzwe ariko ku dufuka twaryo hameze nkaho hateyeho udufuka tubiri twegeranye,naryo rikaba rifite amaboko maremare.

Hari nanone agakoti kaba keza cyane ku ijipo,gafite amaboko maremare kandi gataratse hasi,nako kakaba gafungishwa igipesu kimwe.Iri rikaba riberana no kuryambarana n’ijipo ya droite.
.
Akandi gakoti kambarwa ku ikanzu cyangwa ku ijipo ukabona ari byiza, ni kamwe kaba gafite ibipesu iburyo n’ubumoso,wafunga ukabona gakoze neza mu nda kuko hari ibipesu impande zose,kandi nako kakaba gafite amakobo maremare.

Utu dukoti twose,tuba twiza kutwambara ku majipo no ku makanzu ndetse no ku mapantaro, kandi twakwibutsa ko ushobora kutubona uhamagaye 0788506370/0784693000 cyangwa ukatwandikira kuri email;agasaromagazine@gmail.com.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.