Moderi z’amakanzu agaragaza ibitugu wadodesha

Yanditswe: 25-10-2015

Muri iyi minsi hari moderi z’amakanzu agazweho y’abakobwa n’abadamu ku bakunda kwambara imyenda idodesheje,usanga agaragaza ibitugu byose biri hanze,harimo amakanzu maremare n’amagufi ari kuri taye,kuburyo ubona uyambaye yiyubashye.

Hari ikanzu usanga ari ndende iri kuri taye,igera ku birenge kandi ifashe uyambaye ariko ahagana hasi ikaba itaratse buhoro kandi ifunganye mu ijosi ariko igaragaza ibitugu.

Hari kandi ikanzu usanga ari ngufi igera mu mavi ariko ikaba itaratse,maze ikaba igaragaza ibitugu byose biri hanze kandi ifite utuboko dugufi .

Hari indi kanzu kandi nayo iba ari ndende igera ku birenge ndetse ikubura hasi,maze ikaba irangaye mu ijosi n’ibitugu ariko yo ikaba ifite amaboko maremare .

Nanone usanga hari ikanzu nayo igera ku birenge iri kuri taye ,ikaba nta maboko ifite kandi ibitugu biri hanze .

Ubundi nanone usanga hari udodesha ikanzu iri kuri taye ariko ikaba igera munsi y’amavi,kandi iteyeho agace gato gataratse hasi,ubundi ikaba igaragaza ibitugu byose biri hanze.

Izi nizo moderi z’amakanzu umukobwa cyangwa umudamu yadodesha ku bakunda kwambara imyenda idodesheje, kandi ukabona uyambaye yiyubashye kuko usanga ari amakanzu yambitse umuntu.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe