Uburyo bwo Kwambara imyenda igerekeranye bugezweho

Yanditswe: 08-10-2015

Muri iyi minsi hagenda haduka uburyo bunyuranye bw’imyambarire cyane cyane ku rubyiruko rw’abakobwa kuko ubu noneho hagezweho kwambara imyenda igerekeranye n’indi aho usanga abakobwa bato bakunze kwambara muri ubwo buryo.

Usanga umukobwa yambaye agapira gatoya k’amaboko maremare kamufashe ndetse gafunganye mu ijosi maze akambaraho ikanzu y’ijinisi ngufi idafite amaboko.

Hari kandi uwambara ikanzu ngufi itaratse kandi idafite amaboko maze akayambara hejuru y’ishati y’amaboko maremare cyangwa agera mu nkokora.

Undi ashobora kwambara ishati ndende y’ijinisi imeze nk’ikanzu ngufi,maze akayigereka hejuru y’indi shati y’amaboko maremare agashyiraho umukandara mutoya mu nda kugira ngo bigaragare neza,akabyambarana n’inkweto za boot.

Hari undi usanga yambaye agashati katagira amaboko gataratse hasi,maze akakagereka ku yindi shati y’amaboko magufi kandi byose bikaba bimufashe kuburyo wagirango birafatanye.

Hari ubwo kandi usanga umukobwa yambaye ishati y’amaboko maremare akarenzaho umupira nawo w’amaboko maremare umufashe ariko ukaba ufite ijosi rinini kuburyo intugu ziba zitari mu mupira ahubwo ishati ariyo igaragara.

Ubu nibwo buryo usanga abakobwa bakiri bato bakunze nkwambaramo iyo bakagerekeranya imyenda.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe