Udutopu tugezweho tw’amaha manini

Yanditswe: 03-06-2016

Udutopu dufite amaha manini no hejuru hanini,hasi hatwo hakaba hegeranye ni imwe mu myenda igezweho ku badamu n’abakobwa bafite igice cyo kinini,nukuvuga ibitugu binini,mu gituza n’amaboko manini.

Hari agatopu kaba gafite amaha manini ariko hasi hako hegeranye hakoze nk’agapira gasanzwe,aka gashobora kwambaranwa n’ijipo cyangwa ipantaro.

Nanone agatopu kabera abantu bafite hejuru hanini n’amaboko abyibushye cyane,ni akaba gafite amaboko manini no mu maha hanini hakoze nk’ah’ikanzu y’ibubu,hasi harimo akarasitike.

Akandi gatopu kaba keza, kaba gafite mu maha hanini no ku mpande hariho ibitambaro bisaguka kandi mu nda hako harimo umushumi utuma kagaragara neza.

Nanone kandi agatopu kaba keza nako kaba kagaragara ari kanini hejuru hasi hako hafunganye harimo n’uturasitike.

Utu dutopu twose tubera abantu bafite hejuru hanini n’amaboko abyibushye kandi umuntu ashobora kutwambara ku majipo no ku mapantaro.

Ukeneye utu dutopu n’indi myenda y’abadamu n’abakobwa,wahamagara izi nimero za telefoni : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wadusanga, ku giciro kingana na 10.000 frw

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.