Amakanzu abera abantu banini hejuru no hasi hato

Yanditswe: 31-05-2016

Hari amakanzu abera umuntu ufite igice cyo hejuru kinini kuruta hasi,nukuvuga wa muntu uba ufite ibitugu binini n’amabere manini,rimwe na rimwe akaba afite n’inda itereye ahagana hejuru kandi afite amaguru mato nta n’ikibuno kinini agira.Uwo rero aberwa n’amakanzu ateye nk’aya tugiye kugarukaho nkuko bamwe mu bakunzi bacu babidusabye.

Ikanzu ngufi itaratse hasi ifite amarinda menshi,kandi igaragara ko ari nini hejuru,ikaba ikoze nk’isengeri ifite rasitike mu nda, ibera abantu bateye kuriya twavuze haruguru.

Indi kanzu ibera umuntu ufite hejuru hanini n’amaguru mato,ni ikanzu ikoze nk’ishati hejuru ikaba itaratse hasi kandi ari ngufi igera nko mu mavi cyangwa munsi yaho gato.

Hari kandi ikanzu usanga ikoze nk’agashati ka blouse hejuru nta maboko ifite,ariko igaragara ko ari nini mu bitugu,naho hasi itaratse ariko bidakabije kandi igera nko munsi y’impfundiko.

Aya makanzu aba meza kandi akabera umukobwa cyangwa umudamu ugaragara ko afite igice cyo hejuru kinini no hasi hato.

Aya makanzu ateye atya n’indi myenda yose y’abadamu n’abakobwa,uyakeneye wahamagara izi nimero za telefoni : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga, kandi ikanzu nziza yose wakwifuza wayibona kuri 30.000frw

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.