-
Imirimo abagore bakora mu rugo igomba guhabwa agaciro
Bamwe mu bagore bavuga ko ahanini uruhare rwabo mu iterambere ry’ingo rudahabwa agaciro bitewe n’imbogamizi z’imyumvire n’umuco zituma hari imirimo iharirwa abagore gusa mu ngo nayo idahabwa agaciro n’abagabo. Kuri iki kibazo kinagarukwaho na Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ivuga ko uretse imirimo ishingiye ku miterere karemano y’umugore cyangwa uugabo indi yose umugabo n’umugore bayifatanya. Rosette ni uwo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Burega,akagari ka Butangampundu. Avuga (...)
-
"Imibonano mpuzabitsina ikozwe ku gahato mu bashakanye ntikwiriye"
Imibonano mpuzabitsina ikozwe ku gahato cyangwa mu buryo butumvikanweho ni kimwe mu bihanwa n’amategeko kuko byitwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rikaba ritemewe. Uwiringirimana Josee akorera mu murenge wa Kibagabaga akagari ka Kinyinya mu karere ka Gasabo. Avuga ko kuvutswa uburenganzira ku bagore, bakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye ku gahato biriho,ariko bidakwiye. Nk’umugore asanga imibonano mpuzabitsina ari igikorwa cyumvikanwaho ku bashakanye, kigategurwa kuko (...)
-
Uko yahohotewe n’umugabo we mu gihe cya Guma mu rugo
Kuva gahunda ya guma mu rugo yashyirwaho nk’imwe mu ngamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryazamuye ikigero ryariho bitewe ahanini n’uko abantu bose bari mu rugo, imwe mu miryango yari ifite amakimbirane yabonye umwanya wo kuganira no gushaka umuti, ariko hari n’ aho usanga ahubwo guma mu rugo yarabaye intandaro yo gukomeza ubwumvikane buke, guhangana, dore ko ntawavaga iruhande rw’undi, intonganya za buri kanya, gushakisha amakosa ku (...)
-
Uko umugabo yamuharitse kubera ingaruka za COVID-19
Ingaruka za Covid-19 ku isi zamaze kuba nyinshi; haba mu nzego z’ubuzima, ubukungu, imibereho n’imibanire y’abantu by’umwihariko mu miryango yagize ibibazo by’ubukene biturutse ku ihagarara ry’ibikorwa bimwe na bimwe byateye n’ibura ry’imirimo kuri bamwe. Mu Rwanda hari ingo zatakaje ubushobozi bwo kwitunga cyangwa kubasha kwibonera aho kuba, hari aho byateje amakimbirane hagati y’abashakanye ahandi bakabaho uko bidakwiye. Urugero ni urw’umuryango utuye mu Karere ka Kicukiro aho uwo muryango (...)
-
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabereye mu ngo mu gihe cya Guma mu rugo
Hari bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko gahunda ya guma mu rugo kubera Covid-19, yabateje ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bya hato na hato. Ku ruhande rw’abagore babana n’abagabo, kuguma mu rugo byatumye bakoreshwa kenshi imibonano mpuza bitsina igihe babishaka cyangwa batabishaka. Bamwe bavuga ko babifashe nk’ihohoterwa bakorewe. N’ubwo kuryamana kw’abashakanye ari imwe mu nkingi ikomeye yubaka urugo ariko iyo bikozwe impande zombi zitabishaka hakabaho kubihatirwa bishobora gutera (...)
-
Uko wakwitwara ku muntu uwo mwashakanye yagucanye inyuma na we
Muri rusange, iyo uwo mwashakanye aguciye inyuma amakosa menshi ashyirwa ku muntu yagucanye inyuma na we nkaho ariwe nyirabayazana. Ugasanga rero niwe urakariwe cyane nk’aho ari we waje gusenya urugo rw’abandi n’ibindi.. Dore ubundi buryo wakitwara kuri uwo muntu: Wimufata nk’aho ari umuntu w’igitangaza watwaye umutima uwo mwashakanye: ahubwo uwo muntu yari ari mu mwanya wo gufasha uwo mwashakanye amahitamo ye yo kuguca inyuma byashoboraga no kuba undi. Ushobora no gusanga nta kintu (...)
-
Imishinga abashakanye bakora muri uyu mwaka
Kugirango abashakanye bagire urugo rwiza bisaba ko bahuza indangagaciro ziranga ubuzima bwabo, buri wese akamenya umwanya we ndetse n’inshingano ze, bakubaka imigenzo imwe n’imwe ibahuza ( gusohoka, gusangira, etc..) ndetse bagakora n’imishinga hamwe. Iyi ni imwe mu mishinga abashakanye bakora: Kubyara umwana Gutegura urugendo Gutangira business Kujya muri chorale hamwe Kubaka inzu, kuyihindura cyangwa se gushaka ikibanza Guhindura imitako yo mu nzu Kwiga ikintu gishya (...)
-
Ibintu 5 byo gutekerezaho mbere yo gukora divorce
Gutandukana kw’abashakanye(Divorce) ibintu bimaze gufata intera ndende ku isi hose, hari n’abantu bakora divorce inshuro zirenze imwe, cyane cyane mu bihugu bifite umuco wo gusezerana kumarana igihe runaka, ugasanga abashakanye sibo bazabona igihe bihaye kigeze. Mu Rwanda naho gutandukana kw’abashakanye bigenda byiyongera. Hari ubushakatsi bwakozwe bugaragaza ko abenshi mu batandukanye bisanga batanezerewe kurusha uko bari bameze bakiri kumwe n’abo batandukanye, umuntu agahora yicuza ubutane (...)
-
Uko wakwirinda ibibazo biterwa no kwigana urugo rw’abandi
Nabonye mu bintu bitera ibibazo cyane mu ngo yaba ku bagabo, cyangwa ku badamu, ari ugushaka kubaka urugo nk’abandi bantu. Ni byiza kugira urugo rw’ikitegererezo (Model), ariko hari ibintu byinshi umuntu agomba gutekerezaho mbere yo kwifuza ko mugenzi we amera nka runaka, cyangwa urugo rwe rube nk’urwa kanaka, kuko hari byinshi bibatandukanya. Dore bimwe muri byo ihame ry’uko umuntu ari unique : nta muntu n’umwe ushobora kubona undi muntu basa ijana kw’ijana. Abahanga mu bumenyi bw’abantu (...)
-
kubana neza n’umugabo urusha amafaranga
Cyera hari hamenyerewe ko abagabo aribo binjiza amafaranga menshi mu rugo. Ariko ubuzima bwarahindutse kuri iki gihe hari ingo nyinshi abagore binjiza amafaranga menshi kurusha abagabo. Kimwe n’izindi mpinduka zose rero hari abatakira neza impinduka ugasanga ku ngo zimwe bizanye amakibirane mu gihe ku zindi ngo ari ibintu bisanzwe kandi bishimiye. Ibi rero ni ibyo wakora ukirinda ibibazo byaterwa n’impinduka zo kuba umugore yinjiza amafaranga menshi kurenza umugabo: 1. Muganire ku mpinduka (...)
-
Impamvu zituma ukururwa n’uwo mutashakanye ukumva umukunze
Bijya bibaho ko umwe mu bashakanye wumva ko yakunze undi muntu kandi ari yaramaze guhitamo uwo bazabana. Birashoboka ko urwo rukundo rwabo runakomeza akaba yasiga uwo bari barashakanye agasanga undi mushya. Muri iyi nkuru tugiye kureba impamvu zituma umwe mu bashakanye yisanga akururwa n’undi n’icyo wakora igihe bikubayeho. Umuhanga mu by’imitekerereze witwa Mullinax avuga ko kuba umuntu wubatse yakibona akururwa n’undi muntu batashakanye nta kibazo kirimo. Aho biba ari ibyiyumviro biza (...)
-
Amabanga wibikamo udashobora no kubwira uwo mwashakanye
Muri buri mutima w’umuntu wese usanga habamo ibintu bitandukanye atajya asohora ngo abigeze hanze, ku buryo n’uwo mwashakanye aba atazi ibikurimo. Akenshi usanga ibyo bintu ari ibikwibutsa ( souveniris), ibyo wicuza ( regrets) , intekerezo (des pensées) , umunezero ( joies) n’ibindi. Muri make ni ibintu byose biba biri mu byo twibaza ariko ukumva utabisohora kuko ushidikanya ku ngaruka byagira. Gusa ngo hari ubwo uba utanatekereza ingaruka ariko wabivuga zikaza. Ese birakwiye ko abashakanye (...)
-
Uko umukozi wawe wo mu rugo yareka gukorera ku jisho
Akenshi abakoresha abakozi bo mu rugo bahangayikishwa no kuba bakorera ku jisho ibyo bigatuma batizera neza ko ibyo basize bababwiye babikora neza nta muntu bari kumwe. Uko gukorera ku jisho no kuba abakoresha babo batabizera biri mu bituma abakozi batamarana igihe kirekire n’abakoresha babo kandi ugasanga n’uwundi uzanye nawe nuko. Niba rero wifuza ko abakozi uzana bareka kujya bakorera ku jisho, dore bimwe mu byo wagerageza : Kumushimira igihe hari icyo yibwirije gukora ; Niba umukozi (...)
-
Uko mwakongera kubana neza nyuma yo kuguca inyuma
Iyo umwe mu bashakanye amenye ko uwo bashakanye amuca inyuma usanga umubano wabo uzamo uruntu runtu kongera kwizerana bikabura. Nyamara burya nubwo urukundo rwanyu ruba rwajemo kirogoya, nyuma yaho ubuzima buba bugomba gukomeza kandi bikagenda neza. Dore uko wabigenza : Irinde gufata imyanzuro utabanje gutega amatwi uwo mwashakanye : Nubwo waba ufite ibimenyetso byose bikwereka ko uwo mwashakanye yaguciye inyuma si byiza ko wahita ufata imyanzuro kuri icyo kibazo utabanje kumutega amatwi. (...)
-
Uruhare rw’imibonano mu guhuza urugwiro kw’abashakanye
Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ikintu Imana yashyizeho ngo gitume barushaho guhuza urugwiro no kororoka. Nyamara muri iyi minsi usanga ingo nyinshi zidakoresha neza icyo gikorwa mu gutuma umubano wabo ugenda neza. Gusa burya imibonano mpuzabitsina ku bashakanye iyo ikozwe neza ituma barushaho guhuza urugwiro no gutuma urugo rukomera. Dore ibyo abashakanye bakora ngo igihe cyo gutera akabariro gitume barushaho guhuza urugwiro : Kwitegura neza ku mpande zombi : Mbere yo gutangira (...)
-
Uburyo kutumvikana kw’abashakanye bitera kutarambana umukozi
Muri iki gihe usanga bigoranye ko wabona urugo rurambana umukozi wo mu rugo. Impamvu zibitera usanga ziba zitandukanye muri zo hakazamo n’amakimbirane aba hagati y’abashakanye. Mu bakozi ndetse n’abakoresha bamwe twaganiriye bagaruka ku ruhare amakimbirane y’abashakanye agira mu gutuma abakozi bakoresha babo bananiranwa. Umukozi wo mu rugo witwa Francoise amaze imyaka umunani akora akazi ko akaba avuga ko hari aho agera akahavanwa no kuba abakoresha be batumvikana. Yagize ati : “ Nakoreye (...)
-
Uko wareka guhutaza uwo mwashakanye mu gutera akabariro
Gutera akabariro ni ibintu karemano( phonomene naturel) ku byaremwe byose ariko umuntu ntabwo birekera aho gusa kuko atandukanye n’ibindi biremwa. Niyo mpamvu ashobora kwirinda guhutaza uwo bashakanye mu gikorwa cyo gutera akabariro agaragaza itandukaniro rye n’inyamaswa. Guha umwanya uwo mwashakanye : Umuntu yaremanywe ubwenge no gutekereza niyo mpamvu igihe uganira na mugenzi wawe ku kintu icyo aricyo cyose menya ko uwo ari umuntu muri kumwe atari itungo cyangwa inyamaswa ibyo umubwira (...)
-
Ibyo umugabo aba yifuza ku mugore bagiye kubana akaramata
Mu bashakanye buri wese aba afite ibyo yifuza ku wundi kugirango yumve akomeje kumugirira urukundo nk’umuntu bazabana ubuzima bwabo bwose. Muri rusange abagabo bakunze kugira ibyo bahuriye n’abagore bakagira ibyabo. Dore rero ibintu 10 abagabo bifuza ku mugore bazarambana Kumwizera : Umugabo ushaka gutuza akabana n’umugore we ubuziraherezo aba ashaka ko amwizera ntangire ibyo agenda amuhisha hisha ngo abe yamubeshya niyo haba ku kantu gato Kumwubaha : Abantu bose bakunda umuntu ububaha (...)
-
Ingaruka zo kwizera cyane umukozi wo mu rugo
Kugaragariza umukozi wo mu rugo ko umwizera bishobora gutuma akora akazi ke neza ariko ntibivuze ko ugomba kumwizera cyane kuko hari ubwo aba akora amabi iyo utumareba. Ababyeyi bamwe twaganiriye bagaruka ku ngaruka bahuye nazo babitewe no kwizera abakozi cyane. Uwitwa Benitha yagize ati : “ Umukozi wandereraga umwana yarankanguye ku buryo nta gipfa kwizera umukozi ngo nterere iyo. Umva nari mfite umukozi uzi kwiyoberanya akanyeraka ko ankundira umwana igihe ndi mu rugo namara kugenda (...)
-
Uko wacogoza uburakari bw’uwo mwashakanye
Kuba abashakanye bajya bagira ibihe byo kutumvikana ku kintu runaka ni ibintu bisanzwe bibaho mu ngo nyinshi, ariko na none usanga abamenya kugabanya izo ntonganya ngo bacururuste uburakari bw’abo bashakanye baba ari bake, biba ari byo bituma abantu batongana bahereye ku tuntu duto bigakurura amakimbirane maremere. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uburyo bwiza wacogozamo uburakari bw’uwo mwashakanye igihe ubona ko ari umuntu ukunda kurakazwa n’ubusa kandi akabikomeza. Guca bugufi ugasaba (...)