Amakanzu ataratse yo kwambaraho agakoti ugiye ku kazi

Yanditswe: 26-04-2016

Tumaze iminsi tubagezaho imyenda myiza itandukanye yo kujyana ku kazi ndetse tukabarangira n’aho mwayisanga,niyo mpamvu uyu munsi twahisemo amakanzu magufi ataratse kandi aciye amaboko ushobora kwambara ugiye ku kazi,ugashyiraho agakoti,maze ukaba uberewe cyane.

Dore amwe muri ayo makanzu

Hari ikanzu ngufi idafite amaboko kandi itaratse buhoro,ikaba idoze mu gitambaro kibonerana ariko idubuye kandi mu ijosi hayo hakoze umuzenguruko.

Indi ni ikanzu nayo idafite amaboko ikoze nk’isengeri,ikaba ifite mu ijosi hakoze nka v kandi hasi hayo hasumbana,ku buryo imbere hayo hazamuye.

Hari kandi ikanzu nayo ngufi igera mu mavi,idafite amaboko kandi itaratse nayo mu ijosi hayo hakoze nka v kandi igitambaro cyayo ari cotton nziza.

Nanone kandi indi kanzu nziza ni cotton itaratse kandi ari ngufi ariko bidakabije,imwe iba igera munsi y’imfundiko kandi nayo nta maboko ifite.

Aya makanzu ateye atya wakwambaraho agakoti ugiye ku kazi aboneka mu mabara yose kandi ukaba wayabona mu buryo bworoshye uhamagaye 0784693000/0788620915 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy@gmail.com.

NZIZA Paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.