Amajipo magufi ataratse n’imyenda yo hejuru bijyanye

Yanditswe: 21-04-2016

Imyenda itaratse ni imwe mu myenda iba myiza kandi muri iyi minsi ikaba inagezweho cyane ku bakobwa n’abadamu bazi kugendana n’ibigezweho,akaba ari nayo mpamvu uyu munsi twabahitiyemo amajipo n’imyenda yo hejuru bijyanye wakwambarana ukaba ubewerewe,waba ugiye ku kazi cyangwa ahandi,kandi iyo myenda ukanayibona mu buryo bworoshye cyane,uhamagaye iyi nimero; 0784693000/0788506370.

Ijipo ngufi igera mu ntege kandi ikaba itaratse y’ibara rimwe ,ifite amarinda manini ni nziza cyane ku mukobwa ugiye ku kazi akayambarana n’agakoti,imbere agashyiramo agapira gato.

Nanone kandi ijipo ngufi ya mini igera mu ntege nayo itaratse bidakabije,umukobwa ashobora kuyambarana n’agapira kamufashe kamaboko maremare,agashyiraho n’inkweto ndende akaba yambaye neza cyane aho yaba agiye hose.

Hari kandi ijipo usanga itaratse cyane nk’umutata ikaba igera munsi y’intege gato,nayo iyo umukobwa ayambaye agiye nko ku kazi cyangwa gusenga,akayambarana n’ishati imwegereye aba yambaye neza.

Indi ni ijipo ni imwe mu majipo nayo agezweho muri iyi minsi,itaratse bidakabije kandi y’amabara menshi,igera munsi y’amavi gato,nayo umukobwa uyambaranye n’ishati ya blouse y’amaboko maremare kandi ifite ibara rijyanye na rimwe mu y’ijipo,nawe usanga aberewe.

Indi ni ijipo itaratse nta marinda ifite ikaba nayo igera munsi y’amavi,iyo yambaranwe n’agapira gato kegereye ukambaye kandi kakaba gaciye amaboko,usanga biberanye cyane.

Aya majipo ateye atya kandi mu mabara yose ushobora kuyabona uhamagaye ziriya nimero twatanze hejuru cyangwa ukatwandikira kuri email:nzizapassy@gmail.com.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.