Amapantaro y’ibitenge agezweho wadodesha

Yanditswe: 12-08-2016

Imyenda idoze mu bitenge,cyane cyane iy’abakobwa n’abadamu ntabwo ijya ipfa guhararukwa kuko uko iminsi ishira usanga hari moderi ziza zigezweho, ari nayo mpamvu tugiye kugaruka ku mapantaro adoze mu bitenge agezweho y’abakobwa n’abadamu.

Kuri ubu ugiye kudodesha ipantaro mu gitenge,wadodesha ipantaro ikwegereye kandi yicupa kuburyo iba iri kuri taye kandi ifite imifuka ibiri mu mpande.

Indi pantaro igezweho nayo iba ari icupa kandi iri kuri taye ariko hasi ikaba iteyeho akandi gatambaro k’umupira gatuma iba ifunganye hasi .

Hari kandi moderi y’ipantaro y’injurugutu ariko itarekuye cyane,ahubwo ikaba ifashe uyambaye maze hasi ikaba irekuye buhoro kandi irimo rasitike .

Amapantaro adoze muri izi moderi niyo agezweho muri iyi minsi kuruta ayandi,nawe ubaye ukeneye kudodesha ntuzagire indi moderi ukoresha itari muri izi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.