Ibyo uzirinda igihe umesa umwenda uvamo irangi

Yanditswe: 28-05-2016

Kumesa umwenda uvamo irangi bisaba kwitonda bihagije,kugira ngo umwenda utangirika cyangwa ngo wangize indi, cyane cyane iyo uwo mwenda ugize aho uhurira n’indi kandi ugitose ukaba wayanduza kandi kugira ngo iryo rangi riveho byaba bigoranye kurenza ko wakwitwararika kuri bene uwo mwenda uvamo irangi,haba mu kuwumesa,kuwanika no kuwubika.

Nkuko rero bamwe mu bakunzi badusabye ko twabasobanurira uburyo bafata neza imyenda ivamo irangi,ni nabyo tugarukaho muri iyi nkuru.

1.Iyo umesa umwenda uvamo irangi wirinda Kuwuvuguta cyane,kuko iyo uwumeshe utyo
ureruruka ugasa nabi hahandi wavuguse,ugasanga hadasa n’ahandi.

2.Bene uyu mwenda kandi wirinda kuwumesana n’indi, waba undi uvamo irangi cyangwa ritavamo,kuko n’iyo yose yaba ivamo irangi iranduzanya.

3.Iyo uyu mwenda kandi uwumesa wirinda kuwukamura ahubwo ukawukura mu mazi uko wakabaye,waba ugiye no kuwanika ukawanika utawukamuye.

4.Kujya kwanika uyu mwenda kandi wirinda kuwanika ku zuba ,ahubwo ukawushyira mu gicucucucu kuburyo ntaho uhurira n’izuba rikaze kuko rituma uwo mwenda ucuya.

5.Umwenda uvamo irangi kandi iyo ugiye kuwumesa bwa mbere ukiri mushya,uwumesana n’umunyu ukawushyira mu mazi ugiye kumesesha uwo mwenda,bituma utazakomeza kuvamo irangi cyane.

6.Umwenda uvamo irangi jya wirinda kuwumesesha amazi ashyushye nkuko ubikora ku yindi myenda isanzwe,kuko hari abantu bamenyereye ko bamesesha amazi ashyushye gusa.Si byiza rero ku mwenda usanzwe uvamo irangi.

Ubu nibwo buryo ugomba kwitwararika ku mwenda uvamo irangi igihe ugiye kuwumesa kandi ukibuka ko niba ugiye kuwanura utaruma uwushyira ukwawo kugira ngo utanduza indi kuko gukura ikizinga cy’irangi kuwundi mwenda byakugora kurenza ko wawitwararikaho.

Source ;wikihow
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe