Amapantaro ya High Waist agezweho

Yanditswe: 03-08-2016

Muri iyi minsi amapantaro azwi ku zina rya high waist agezweho cyane ku bakobwa n’abadamu bazi kugendana n’ibigezweho,dore ko bene ayo apantaro usanga ari imyambaro myiza yiyubashye kandi ishyira umuntu kuri taye cyane cyane nk’umuntu ufite ibinyenyanza,iyo yatebeje high waist ntawamenya ko biriho.

Kuri ubu ipantaro ya high waist y’icupa iteyeho utumashini tubiri tugufi duhagaze imbere, ni imwe mu mapantaro y’abakobwa agezweho cyane.

Ku mudamu ufite ibinyenyanza nawe aberwa n’ipantaro y’itisi nayo ya high waist ifungirwa hejuru kuko iba ifite umupando muremure kuburyo utayambarira hepfo nk’izindi zisanzwe.

Hari kandi ipantaro nziza ya haigh waist y’imifuka ibiri iteye mu mpande n’indi ibiri inyuma,ikaba kandi iteyeho igice gito kizamuye hejuru kuburyo yambarirwa aho inda itereye.

Nanone hari ipantaro nziza y’icupa kandi ya cotton ikaba ifite imifuka ibiri inyuma,kandi ikaba iteyeho ikimeze nk’umukandara munini hejuru,kuburyo nayo iba izamuye ifite n’ibipeu imbere .

Ngayo amapantaro ya high waist agezweho kandi akaba meza cyane iyo yambawe atebejwe kugirango ubwiza bwayo bugaragare.

Nziza Paccy

Forum posts

  • HI
    NIBYIZA CYANE KUTUMENYESHA IMYAMBARO IGEZWEHO NABO YAGENEWE NDETSE NA NUMBER TWAHAMAGARAHO . ARIKO BYABA BYIZA MUGIYE MUSHYIRAHO IGICIRO CYAZO NAHO MUKORERA HANYUMA UMUNTU AKABATEREFONA YIYEMEJE KUZA KUGURA.
    MURAKOZE

  • Kombona iyi myenda ihenze vyane iva hehe mukihe gihugu kuko amapantalon dusanzwe tuyagura kugiciro kiri munsi yicyo ntabwo s mwatugabanyiriza ibiciro mugaahyira kubiri ki isoko

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.