Amashati ya blouse agezweho adafite ikora yitiriwe Obama

Yanditswe: 01-06-2016

Muri iyi minsi hari amashati ya blouse agezweho y’amaboko maremare ariko bazinga kugera mu nkokora, kandi izo blouse zikaba zifite umubiri woroshye kandi zibonerana,zikaba zifite umufuka umwe cyangwa ibiri cyangwa zikaba nta mufuka n’umwe uriho kandi zidafite ikora.

Hari ishati y’ibara rimwe ibonerana, izingwa amaboko kugera mu nkokora ikaba nta kora igira kandi mu gatuza ifite udupesu tubiri n’umufuka umwe ibumoso.

Hari kandi ishati ikoze nk’iyi yo hejuru ariko yo ikaba isa n’isumbana inyuma kandi ifite udupesu twinshi twegeranye no ku bitugu hateyeho kamwe kuri buri rutugu,kandi nayo ikaba ifite umufuka umwe ibumoso.

Nanone indi shati nziza mu zigezweho zitiriwe obama, iba izingwa amaboko kandi ikoze nka v mu ijosi nayo ifite umufuka umwe utereye ibumoso.

Indi shati nayo iba ikoze nk’izi twavuze haruguru nayo nta kora ifite ariko ifite imifuka ibiri iburyo n’ibumoso.

Aya mashati ateye atya ya blouse zitiriwe obama kandi zidafite ikora ndetse zikaba zibonerana,zifite n’umufuka umwe cyangwa ibiri nizo zigezweho,kurusha izindi.

Aya mashati n’indi myenda yose y’abadamu n’abakobwa,uyikeneye wahamagara izi nimero za telefoni : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga, ku giciro kingana na 10.000frw.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.