Pantacourt z’abantu banini

Yanditswe: 01-04-2016

Bamwe mu bakunzi b’agasaro.com bakunze kutubaza imyenda igezweho y’abantu banini yegereye uyambaye,none uyu munsi twabahitiyemo amwe mu mapantaro ya pantacourt ,umuntu ubyibushye ashobora kwambara n’imyenda yo hejuru bijyanye kandi ukabona aberewe.

Umuntu ubyibushye cyane ashobora kwambara ipantaro ya pantacourt ya cotton imufashe kuva hasi kugera hejuru,akayambarana n’agashati ka blouse maze akagatebeza ukabona bimubereye.

Umukobwa cyangwa umudamu ubyibushye kandi yakwambara ipantaro nayo ya pantacourt,idoze mu gitambaro cyoroshye nk’itisi ariko nayo ikaba imwegereye maze akayambarana n’agapira gato agashyiraho n’agakote.

Nanone kandi umuntu munini aberwa no kwambara ipantaro ya pantacourt,imeze nka kora nayo imufashe hose maze akayambarana n’agashati gataratse buhoro hasi,kuburyo kaba kagarukiye mu mataye.

Ngayo amapantaro ya pantacourt,umuntu munini ashobora kwambara agashyiraho imyenda yo hejuru bijyanye,maze akaba aberewe.

Aya mapantaro n’andi yose wakenera wayabona bitakugoye ugahamagara kuri 0784693000/0788620915 cyangwa kuri email; nzizapassy@gmail.com,ibiciro byayo ni hagati ya 15,000frw na 20,000frw

Nziza Paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.