Imyambarire idakwiye ku muntu wagiye kwibuka

Yanditswe: 10-04-2016

Hari imyambarire usanga idahwitse ku bantu bamwe na bamwe usanga bambaye ku munsi wo kwibuka ukabona itajyanye n’icyabaye uwo munsi rimwe na rimwe bikagaragara nko kutagira icyo umuntu yitaho cyangwa kudaha agaciro umunsi nk’uwo.

Kwambara impenure;Hari ubwo usanga umukobwa yambaye akenda gakabije kuba kagufi,nk’ijipo cyangwa gakabutura kanzinya kuburyo umuntu wese anyuzeho amwibazaho,ukabona yambaye nk’ugiye mu kabyiniro cyangwa ahandi hantu abonye hose,nyamara uwo si umwambaro ukwiye.

Imyenda igaragaza mu gituza;Hari abandi usanga biyambariye imyenda igaragaza mu gituza habo(iri sexy cyane)ukabona nk’amabere ye yose agaragara,cyangwa ibindi bice by’umubiri ashaka kugaragaza kuburyo ubona ko umuntu atambaye ngo yikwize ugasanga nawe abantu bamwibazaho.

Imyenda igaragaza ibice byose by’umubiri;hari undi ushobora gusanga yambaye akenda kamuhambiriye umubiri wose cyangwa kabonerana kuburyo ibice bye by’umubiri wose biba bigaragara,umubonye wese akamutangarira.

Kwambara imyenda yo gukorana;mu gihe cyo kwibuka kandi ari abantu biyambarira uko babonye,bakambara ya myenda basuzugura,badashobora kujyana ahantu,ahubwo ari yayindi bakorana mu ngo zabo kandi batabuze indi myambaro bambara.

Iyi myambaro yose ntikwiye kujyanwa ahabereye igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside kuko hari imyambaro wambara igatuma bari aho bakwibazaho niba uzi aho uri cyangwa niba wahitiranije.Ugomba rero kugenda wikwije kuko burya ushobora no kuhagirira ikibazo cy’ihungabana ugasanga wambaye ubusa bitewe n’imyambaro waje wambaye.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.