Udushati tugezweho two ku majipo n’aho watubona

Yanditswe: 30-03-2016

Muri iyi minsi hari idushati tw’abakobwa tugezweho twambarwa ku majipo cyangwa ku mapantaro ya cotton kandi ukabona umukobwa wambaye amwe muri ayo mashati aberewe. Niba kandi ukeneye imwe muri aya mashati wahamagara 0784693000/0788620915

Bafite udushati twa blouse twiza nk’ishati y’amaboko magufi arekuye ya transparent idafite ikora,usanga iberana cyane n’ijipo ya droite.

Hari kandi ishati y’amaboko maremare ifite ikora risanzwe ikaba isa n’isumbana ariko bidakabije .

Hari kandi ishati nayo y’amaboko magufi ariko ikaba ijya kuba ndende kuburyo uyambaye iba imugera ku kibuno maze agashyiraho agakandara mu nda kandi nayo ikaba ifite amaboko magufi n’ikora ry’ishati isanzwe.

Indi ni ishati y’amaboko magufi,ifungwa kugera mu ijosi kandi ikaba ifite uburyo ikoze mu gatuza iteyeho akantu kabonerana.

Hari n’ishati y’amaboko maremare,iri kuri taye idoze mu gitambaro cya danteri ariko imbere idubuye kandi ifite ikora ry’ishati isanzwe.

Aya ni amwe mu mashati agezweho y’abakobwa aberana n’amajipo,hamagara ziriya nimero niba uyakeneye cyangwa utwandikire kuri email ;nzizapassy@gmail.com ,kuva kuri 10,000frw wabona agashati kose wifuza kandi hari n’amajipo n’amapantaro bijyanye.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe