Blouses zigezweho zidafite amaboko n’uko wazibona

Yanditswe: 19-05-2016

Udushati twa blouses tumaze iminsi itari mike tugezweho ku bakobwa n’abadamu,uyu munsi tukaba twahisemo tumwe muri utwo dushati tugezweho tudafite amaboko wakwambara muri iki gihe cy’impeshi,dore ko haba hariho ubushyuhe.

Hari agashati k’ibara rimwe kadafite amaboko,gafite ikora risanzwe ry’ishati n’imifuka ibiri imbere mu gituza n’ipipesu.Aka gashati kakaba keza kukambarana n’ipantaro.

Indi blouse nziza cyane ushobora kwambara ku ku majipo cyangwa ku ipantaro,nayo idafite amaboko, kandi ifite agakora gato karyamye,ikaba ifungishwa agapesu inyuma mu bitugu.

Hari kandi blouse idafiye amaboko ifite ikora nk’iry’isati isanzwe,mu gatuza hayo ari transparent n’udupesu tumanuka imbere.

Hari kandi blouse iba idafite ikora nta n’amaboko ifite,ikaba ikoze nka v mu ijosi,isumbana hasi kandi ijya kuba ndende,ikaba iberana n’ijipo cyangwa ipantaro ya kora.

Utu dushati twose twa blouse tugezweho cyane ku bakobwa n’abadamu bazi ibigezweho kandi ni imyenda yambarwa mu bihe byose ikajyana n’amapantaro ndetse n’amajipo.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amashati nk’aya ndetse n’indi myenda yose y’abadamu n’abakobwa wahamagara izi nimero za telefoni : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayabona ku giciro kingana na 10.000frw gusa ku ishati yose ushaka.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.