Menya amabara uzajyanisha wambaye umutuku hasi

Yanditswe: 14-08-2016

Muri iyi minsi abakunzi bacu bakunze kutubaza ibijyanye no kujyanisha amabara mu myambarire,niyo mpamvu uyu munsi twahisemo kuvuga ku mabara ajyanishwa n’umutuku ukabona bigaragara neza,cyane cyane iyo uwambaye hasi.

Dore amabara wakwambara hejuru igihe wambaye umutuku hasi

Niwambara ijipo y’umutuku uzashyireho agapira cyangwa agashati k’ibara ry’umweru,uzaba wambaye neza kandi wajyanishije mu buryo busobanutse.

Igihe kandi wambaye ijipo y’umutuku ubona cyane,nanone wayambarana n’agapira gafite amabara y’umweru n’umukara nabyo birebeka neza.

Hari kandi umutuku usanga ujya kwijima,ukoze cyane nawo niba wambaye ijipo yawo uzayambarana n’agashati k’ibara ry’umweru uzaba wambaye neza.

Ku ipantaro y’umutuku ubona cyane nayo wayambarana n’agapira cyangwa agashati k’ibara ry’umukara nabyo biba byiza.

Iyi bara ry’umutuku kandi riberana cyane no kurijyanisha n’andi mabara adapika nk’ubururu n’andi nkayo nibwo usanga bigragara neza ho kurijyanish n’amabara apika.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.