Amapantaro yamatisi ya mampa n’ibyo bayambarana

Yanditswe: 14-10-2015

Hari abakobwa n’abadamu bakunze kwambara amapantaro y’amatisi aba akoze ku buryo ari ipantaro ifashe uyambaye kuva mu mataye,ariko yagera hasi ikaba itaratse kandi ari ndende kuburyo hari n’iyo usanga ipfutse ibirenge kuburyo utabona inkweto umuntu ayambaranye,maze bakagira n’imyenda yo hejuru bayambarana ukabona ubyambaye ntacyo abaye.

Hari ipantaro usanga yambawe n’umukobwa imufashe hejuru ,ubundi hasi ikaba itaratse ku maguru yose kandi ari ndende ku buryo inkweto yambaye zigaragaho agace gato cyane,maze akayambarana n’ishati y’amaboko maremare akayitebeza.

Hari kandi indi pantaro usanga nayo yambawe n’umukobwa cyangwa umudamu,ikaba itamuhambiriye cyane kandi uko imanuka ikaba igenda imurekura buhoro buhoro,maze akayambarana n’ishati y’amaboko maremare cyangwa agarukiye mu nkokora.

Indi ni ipantaro iba ifashe uyambaye kandi imuhambiriye rwose,igice cyo hejuru mu matako kugera mu mavi,maze munsi y’amavi kugera ku birenge ikaba itaratse ndetse ipfukirana ibirenge,maze uyambaye akayambarana n’agakoti k’amaboko magufi kari kuri taye kagarukiye mu mayunguyungu.

Hari kandi ipantaro ya mampa iba iri kuri taye ariko ikaba isa n’ingana hose kuburyo kuva hejuru kugera hasi iba irekuye ariko idakabije ariko kuko ukuguru kutangana kosa ukabona hasi ibaye mampa,maze uyambaye akayambara n’ikoti bisa,ikaba ari costume nziza cyane.

Indi ni ipantaro iba irekuye yose kuva mu rukenyerero kugera ku birenge,ikaba ifite amaguru manini ndetse ikaba ipfutse ibirenge ku buryo utabona inkweto.

Aya niyo mapantaro arekuye hasi azwi ku zina rya mampa akunze kwambarwa n’abakobwa ndetse n’abadamu bakunda kwambara amatisi kandi bakagira uburyo bwo kuyajyanisha n’imyenda yo hejuru,ukabona bambaye neza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe