Amakanzu wakwambara mu gihe cy’icyunamo

Yanditswe: 07-04-2016

Hari amakanzu ajyanye n’igihe cyo kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi, ushobora kwambara cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka,arimo amakanzu maremare n’amagufiy’ibara ry’ikijuju bitabaye ngombwa ko wambara umukenyero,niba utawukunda cyangwa utawubona ukaba wakwambara amakanzu nk’aya tugiye kukwereka.

Hari ikanzu ndende igera ku birenge y’ibara ry’ikijuju,idafite amaboko ahubwo ikoze nk’isengeri kandi mu gatuza ahagana mu ijosi habonerana .

Indi ni ikanzu ngufi igera munsi y’amavi nayo idafite amaboko kandi igitambaro cyayo kimeze nk’umupira ariko itaratse.

Hari kandi ikanzu ngufi itaratse ifite mu ijosi harangaye nayo nta maboko ifite kandi mu nda hayo hegeranye.

Hari nanone ikanzu ndende nziza igera ku birenge nayo y’ibara ry’ikijuju,kaba ikoze nk’isengeri,hejuru mu gatuza iteyeho agace gato k’ibara ry’umukara.

Aya makanzu yose ushobora kuyambara mu gihe cy’icyunamo,ubaye nta mukenyero wabona cyangwa utawukunda.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.