Amakanzu y’imipira agezweho y’amaboko maremare

Yanditswe: 08-06-2016

Amakanzu y’imipira amaze igihe kitari gito abadamu n’abakobwa bakunze aya makanzu,ariko noneho afite amaboko maremare niyo agezweho cyane muri iyi minsi kurenza ayandi.

Hari ikanzu y’umupira ngufi y’amaboko agera mu nkokora kandi yegereye uyambaye igice cyo hejuru naho hasi ikaba itaratse.

Indi kanzu nziza igezweho y’umupira ni ifite maboko maremare kandi ikaba ari droite ndende igera ku birenge.

Ikanzu yindi igezweho ni ikanzu ngufi igera mu mavi yegereye uyambaye kandi nayo ifite amaboko maremare.

Hari kandi ikanzu ngufi ya droite ariko ikoze ku buryo itaba ihambiriye cyane uyambaye ahubwo iteye ku buryo iba irekuye buhoro igice cy’imbere kandi ikoze nka v mu ijosi.

Aya niyo makanzu y’imipira ifite amaboko maremare agezweho ku bakobwa n’abadamu arimo amagufi n’amaremare ari kuri taye.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amakanzu nk’aya wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku biciro byo hasi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.