Amashati ya cotton yo kujyana ku kazi
Imyenda ya cotton igezweho cyane muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu yaba amapantaro,amajipo n’amakanzu ariko noneho n’amashati ya cotton y’amaboko maremare agezweho cyane ku bantu bakora akazi ko mu biro.
Dore amwe mu mabara y’amashati ya cotton agezweho kurusha ayandi
Hari ishati ya cotton y’amaboko maremare y’ibara rimwe ry’ubururu bwerurutse y’amaboko maremare,idafite umufuka n’umwe
Indi shati igezweho cyane n’ifite ibara ry’icyatsi kibisi kijimye ’’ vert militaire’’ ikaba nayo ifite amaboko maremare n’imifuka ibiri mu gatuza.
Hari kandi ishati ya cotton y’ibara rya bleu ciel yerurutse ikaba ifite amaboko maremare kandi kumusozo w’amaboko hateyeho akabara k’ubururu bukoze.
Indi shati nziza ni cotton y’ibara ry’ubururu bukoze ikaba ifite imifuka ibiri mu gituza kandi ifungishwa indumane.
Aya mashati ya cotton niyo agezweho cyane ku bakobwa n’abadamu cyane cyane ku bakozi bakora akazi ko mu biro.
Twabibutsa ko ubaye ukeneye amashati nk’aya n’andi atandukanye wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga ari hagati ya 10,000 Rwf na 15,000Rwf.