Amashati y’amajinisi agezweho

Yanditswe: 16-05-2016

Hashize iminsi itari mike amashati adoze mu gitambaro cy’ijinisi agezweho cyane ku bantu bose barimo n’abakobwa ndetse n’abadamu,ariko kuri ubu hari agezweho kurusha ayandi ari nayo tugiye kugarukaho uyu munsi,kugira ngo umuntu nayikenera atazambara ibonetse yose atazi igezweho.

Ishati igaragara nk’ijinisi ifite umwenda woroshye kuburyo uwukoraho ukumva ari nka cotton isanzwe, ndetse ishobora kuba ifite n’utubara,ni imwe mu zigezweho muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu.

Hari kandi indi shati nayo iba ifite igitambaro cyoroshye kidakomeye nk’icy’ijinisi isanzwe,ikaba ifungishwa indumane kandi umubiri wayo ujya kuba nk’ucuye bidakabije,nayo igezweho cyane.

Indi shati nziza y’insirimu kandi igezweho,igaragara nk’ijinisi yoroshye,ikaba icuye igice cyo hasi cyose ndetse no ku maboko ahagana hasi aho agarukira.

Hagezweho kandi ishati y’ijinisi ariko ifite ibara rijya kuba nka bleu ciel nayo ifungishwa indumane kandi ishobora kwambarwa izinzwe amaboko cyangwa wabishaka ukayarekura.

Aya mashati niyo agezweho kuruta andi y’amajinini asanzwe,kuko aba afite umwenda woroshye kuburyo no kuyamesa biba byoroshye.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye imwe muri aya mashati ndetse n’indi myenda waduhamagara kuri izi nimero za telefoni: 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:nzizapassy@gmail.com,no kuri whatsap:(+250)784693000,tukakuyobora aho wayabona ku giciro kingana na 15,000frw.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.