Amakanzu y’imipira n’uko wayabona

Yanditswe: 26-04-2016

Hashize iminsi itari mike amakanzu y’abakobwa n’abadamu y’imipira agezweho muri Kigali,ariko hari amwe muri yo agezweho kandi akunzwe kurusha ayandi cyane cyane aya droite magufi y’amaboko,ari nayo tugiye kubarangira uko wayabona

Hari ikanzu y’umupira woroshye usa n’unyerera ikaba ari droite iri kuri igera mu mpfundiko maze ikaba ifite amaboko agera mu nkokora kandi isatuye imbere.

Hari kandi ikanzu y’umupira, nayo ya droite igera munsi y’intege gato,ikaba ifite amaboko maremare agera aho ikiganza gitereye kandi ikaba ifite mu ijosi hato

Indi ni ikanzu nayo y’umupira unyerera,ikaba igera mu nunsi y’intege kandi ikaba ifite amaboko agera mu nkokora kandi ikaba irangaye mu ijosi.

Hari kandi ikanzu y’umupira ngufi igera mu mavi,ikaba ifite amaboko magufi,kandi ifite mu ijosi hato kuburyo haba hegeranye ariko hadafunganye.

Hari nanone ikanzu nziza y’umupira iri kuri taye igarukiye mu mavi cyanga munsi yayo gato ,ikaba yo nta maboko ifite kandi ifunganye cyane mu ijosi.

Aya niyo makanzu y’imipira agezweho muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu bakiri bato. Uyakeneye wahamagara kuri 0784693000 cyangwa se 0788506370

Niziza Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.