-
Nyanza: Abagore bakanguriwe gusezerana byemewe n’amategeko
Igikorwa cyo gusezerana byemewe n’amategeko ni kimwe mubyo abagore bo mu karere ka Nyanza bashimira uburyo gikorwa n’inzego z’ibanze bigatuma basobanukirwa n’uburenganzira bwabo cyane ku mutungo. Mukeshimana ni umugore w’i Nyanza. Avuga ko aho avuka nyina na se batari barasezeranye byemewe n’amategeko ariko ko yakuze abona ingaruka zabyo cyane cyane mu kuvutswa uburenganzira ku mutungo nyina yakorerwaga na se. Ati “twezaga imyaka myinshi tukanorora ariko papa yashoboraga kugurisha iyo myaka (...)
-
Yavukijwe kwiga ahiga umuhigo w’uko bitazaba ku bakobwa be
Umubyeyi Polinariya Nyirabacamubyago avuga ko yavukijwe uburenganzira bwo kwiga kubera imyumvire yari iriho mu buto bwe, aho abana b’abahungu bahabwaga agaciro na benshi mu babyeyi kuruta ab’abakobwa. Uyu mukecuru w’imyaka 67 twasanze mu karere ka Rulindo avuga ko yavukanye n’abahungu 2 n’abakobwa 6. Yagize ati “ababyeyi bankuye mu ishuri ngeze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, ababyeyi bantegeka kuza kubafasha imirimo yo mu rugo no kuragira inka.” Yakomeje avuga ko basaza be bo bakomeje we (...)
-
Uburenganzira butangwa n’ Amategeko bwakuyeho umuco wo gukazanura
Gatarina Mukambuguje ni umukecuru w’imyaka 77 y’amavuko, avuga ko mu myaka yo mu bukumi bwe hariho umuco wo gukazanura, aho benshi mu bakobwa bashakaga abagabo babanzaga gusogongerwa na ba sebukwe. Agira ati “navutse mu mwaka w’i 194, Rudahigwa yari ku ngoma.Icyo gihe na mbere yaho uwo muco wabagaho si ukubeshya. Nubwo njye bitambayeho ariko hari abo byabayeho kandi ntibibashimishe bakanuma kuko uwari kubivuga bari kumufata nk’ingare cyangwa igishegabo mu muryango.” Akomeza agira ati “nta (...)
-
Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kuyobora byahinduye ubuzima bw’abagore.
Kuva cyera umugore nta burenganzira yari afite bwo kujya mu ruhame ahari n’abagabo ngo avuge, ndetse ntiyemererwaga kuba yayobora cyangwa gufata umwanzuro. Ibi bikaba byaratanganjwe na Mukambuguje Gatarina umukecuru w’imyaka 77 y’amavuko ndetse na Nyirabacamubyago Polinariya umukecuru w’imyaka 67 y’amavuko. Mukambuguje yagize ati “nta mugore wayoboraga n’umwe, umugabo niwe wari umutware, umugore akagendera ku mategeko ye kandi n’icy’umugabo adashaka niyo cyaba ari cyiza umugore ntiyagikoraga.” (...)
-
Nyanza: Haracyari abagore batazi uburenganzira bwabo mu muryango
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko batazi uburenganzira bwabo. Iyo akaba ari impamvu ikomeye ituma no kubuharanira bitabashobokera kuko batabuzi. Mutoni n’umwe mu bagore bo mu murenge wa Rwabicuma, afite imyaka 30 y’amavuko. Avuga ko atazi uburenganzira bwe. Ati “ntakubeshye sinzi uburenganzira bwanjye, urumvako rero icyo umuntu atazi bigoye no kugiharanira.” Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zikwiriye gukora ubukangurambaga bwimbitse bumenyesha abagore n’abakobwa (...)
-
Imicungire y’umutungo ku bahisemo ivangamutungo rusange
Ivanga mutungo rusange ni uburyo bumwe anashyingiranywe bahitamo gucungamo umutungo wabo. Mu itegeko rishya rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano n’izungura ryasohotse mu igazeti ya leta No 30 yo kuya 01/08/2016, basobanura birambuye uko abashyingiranywe bahisemo ivangamutungo rusange bazajya babigenza. Ubusobanuro bw’ivangamutungo rusange Ivangamutungo rusange ni amasezerano abashyingiranywe bagirana bakumvikana gushyira hamwe umutungo wabo wose. Imicungire y’umutungo (...)
-
Impamvu zituma ishyingirwa riteshwa agaciro
Impamvu zituma habaho guta agaciro mu buryo budasubirwaho ziteganywa n’itegeko kandi urukiko ntirwemerewe kuzisesengura. Impamvu zituma habaho guta agaciro mu buryo bushobora gusubirwaho zisesengurwa n’umucamanza mu bwisanzure bwe. Ikirego kigamije gutesha agaciro ishyingirwa mu buryo budasubirwaho gitangwa na buri wese ubifitemo inyungu naho ikirego kigamije gutesha agaciro ishyingirwa mu buryo bushobora gusubirwaho gitangwa n’abashyingiranywe, ababyeyi cyangwa n’uhagarariye inama y’umuryango (...)
-
Gusaba gatanya biturutse ku bwumvikanye bw’abashakanye
Gutana guturutse ku bwumvikane ni ugusabwa n’abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z’ubutane ku bashakanye n’umutungo wabo kimwe n’abana babo. Icyakora ubutane bwasabwe n’umwe mu bashyingiranywe bushobora guhinduka ubutane bwumvikanyweho mu gihe uregwa yemera ko ikirego gifite ishingiro akemera ubutane. Ibarura ry’umutungo w’abashyingiranywe mbere yo gutandukana ku bwumvikane (...)
-
Ibitera gusezerana mu mategeko ariko ntimubane
Nyuma yo gushyingirwa mu mategeko hashobora kuboneka izindi mpamvu zituma utabana n’uwo mwasezeranye nko kubengwa, . Icyo gihe hari icyo itegeko riteganya ku buryo mwakoze ubuzima bwanyu nyuma yo kutabana kandi mwarasezeranye. Ugushyingirwa biha abashyingiranywe uburyo bwo gushinga umuryango ndemyabuzima, kukanabaha itegeko ryo kubana. Ugushyingirwa kutakurikiwe no kubana mu gihe cy’umwaka umwe (1) nta mpamvu zumvikana, kuvanwaho. Icyo gihe, nta n’umwe mu bashyingiranywe ugira uburenganzira (...)
-
Amategeko agenga kurera umwana uba hanze
Ukubera umubyeyi uwo utabyaye ku rwego mpuzamahanga ni uburyo butuma habaho isano hagati y’umwana n’umubyeyi badahuje amaraso ariko bombi bakaba badatuye mu gihugu kimwe. ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga bishobora gukorwa mu buryo bworoheje cyangwa mu buryo busesuye. Igihe habaho ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga Habaho ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga iyo uwo mwana ugize uwawe : • Abusanzwe aba mu Rwanda kandi akaba agomba (...)
-
Inshingano z’inama y’ubwishingire ku mwana
Ubushize twabagejejeho uguhagarirwa k’umwana udafite ababyeyi cyangwa se akaba afite izindi mpamvu zituma ahagararirwa, dusanga itegeko riteganya ko umwana ashobora kugira inama y’ubwishingire imuhagararira cyangwa se na none akaba yagira umshingizi umwe umuhagararira. Muri iyi nkuru turacyavuga ku inama y’ubwishingizi, aho tugaruka ku nshingano y’abagize iyo nama. Inshingano z’inama y’ubwishingire ni izi zikurikira : Gucunga no kugenzura imikorere n’imigendekere y’ubwishingire ; Gusuzuma no (...)
-
Ibyagufasha kuba umuyobozi mwiza uri umukobwa
Hari ubwo usanga umukobwa ukiri muto agize amahirwe yo kuba umuyobozi mukuru mu kigo runaka,maze rimwe na rimwe bikamugora kuko akenshi asanga agiye kuyobora abantu bamuruta kandi bafite uburambe mu kazi,bityo ugasanga yitinya nyamara hari bimwe by’ingenzi byamufasha ari nabyo tugiye kugarukaho. Kwigirira icyizere ; icyambere cyagufasha kuyobora neza ni icyizere ugomba kwiremamo ukirinda gutinya ahubwo ukitinyuka,kandi ukumva ko inshingano ushinzwe ugomba kuzikora neza utitaye ku kintu na (...)
-
Uguhagararirwa k’umwana mu mategeko
Umwana utarageza ku myaka y’ubukure ( imyaka 18) ahagararirwa n’umurera mu birebana no gukoresha uburenganzira bwe. Mu butabera, umwana utarageza ku myaka y’ubukure ahagararirwa n’ufite ububasha bwa kibyeyi kuri we cyangwa imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana kandi ikirego gitangwa mu izina ry’utarageza ku myaka y’ubukure. Icyakora, umwana ufite imyaka cumi n’itandatu (16) ahawe uberenganzira na Perezida w’urukiko cyangwa umusimbura we ashobora kwitangira ikirego kirebana n’imimerere, (...)
-
Menya byinshi ku kwandikisha umwana wavutse
Umwana wese agomba kwandikishwa mu minsi itarenze mirongo itatu (30) kuva avutse. Iyandikisha ry’ivuka rikorwa na se w’umwana cyangwa na nyina w’umwana, bombi bataboneka bigakorwa n’uwo bahaye uburenganzira cyangwa n’uwo bafitanye isano ya hafi, umufiteho ububasha bwa kibyeyi ; bataboneka rigakorwa n’undi muntu wese wari uhari umwana avuka cyangwa uwamutoraguye, hakagaragazwa icyemezo cy’amavuko cy’umuganga cyangwa cy’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Rikorwa kandi hari abatangabuhamya babiri bafite (...)
-
Ukwemerwa kw’ishyingirwa ryakorewe mu mahanga
Mu gihe mwashyingiriwe mu mahanga ishyingirwa ryanyu rishobora kwemerwa cyangwa se rikemerwa bitewe n’impamvu zemewe n’itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda. Dore uko iryo tegeko ribiteganya : Ishyingirwa rishingiye ku muco cyangwa ku idini ryakorewe mu mahanga mu buryo bwubahirije amategeko yaho, ryemerwa mu Rwanda iyo ritanyuranyije n’amategeko n’umudendezo wa rubanda n’imyifatire mbonezabupfura. Kugira ngo iri shyingirwa rigire agaciro rigomba kwandikwa mu gitabo cy’inyandiko (...)
-
U Rwanda rukomeje kwanikira ibindi bihugu muri Heforshe
Nyuma yaho ubukangurambaga bwo gushyigikira uburinganire bwiswe HeForShe butangijwe na Prezida wa Repubulika Paul Kagame, ubu U Rwanda rumaze iminsi isaga icyumweru ruyoboye ibindi bihugu muri gahunda yo gusinya ko rushyigikiye ubu bukangurambaga, ndetse rukaba rumaze kurenza kure imibare yari yahizwe. Nkuko bigaragara ku rubuga rwa HeForShe, ubu abanyarwanda hafi ibihumbi 118 nibo bamaze gusinya ko bashyigikiye iyi gahunda ndetse bikaba bigaragara ko abagabo aribo bayitabiriye cyane (...)
-
Kuba umubyeyi w’umwana utabyaye ku buryo busesuye
Ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye ni uburyo butuma umwana ata burundu isano muzi yari afitanye n’umuryango we w’ibanze. Icyakora guta isano muzi ntibikuraho isano umwana yari afite ku gihugu cye no ku muco wacyo. Ibisabwa kugira ngo habeho ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye Impamvu zituma habaho kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye : Kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye byemerwa gusa iyo biri mu nyungu z’umwana iyo : • Ababyeyi be (...)
-
Amazina yemewe mu mategeko n’uburyo wahinduza izina
Abantu benshi ntibaha agaciro amazina yabo haba mu buryo bwo kuyatondeka ugasanga rimwe umuntu afite make ubundi akagira menshi. Nyamara burya izina ni ikintu cyo kwitondera ukamenya amazina yawe uziko yemewe. Ku bafite amazina bashaka guhindura nabo hari uburyo ibyo binyuzwamo akaba yahindurwa. Reka tubanze tumenya amazina yemewe : Ibigize izina Izina rigizwe n’izina bwite n‘izina ry’ingereka. Izina ry’ingereka rishobora kuba izina ry’idini, iry’umuryango cyangwa yombi. Uru rutonde rw’amazina (...)
-
Wemererwa kongera gushyingirwa ryari igihe uwa mbere yazimiye ?
Bishobora kubaho ko uwo mwashingiranywe azimira ntumenye niba akiriho cyangwa se yarapfuye kandi mwari mwarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma ukifuza kongera gushyingirwa kandi na none binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko. Dore uko itegeko ritaganya : Igihe gukeka ko umuntu yazimiye birangirira : Ugukeka ko uwazimiye akiriho birangira mu gihe ibimenyetso bigaragaza ko yapfuye bibonetse. Urwo rupfu ruhamywa n’inyandiko yemeza ko umuntu yapfuye cyangwa urubanza rutangaza ko (...)
-
Uburyo uzirinda kuvunisha umusore mu myiteguro y’ubukwe
Hari ibintu by’ingenzi umukobwa agomba kumenya kandi akagira n’ibyo yirinda mu gutegura ubukwe kandi akagaragaza uruhare rwe rukomeye kugirango atavunisha umusore bagiye kurushinga ngo amuharire akazi kose ahubwo akaba ariwe ufata iya mbere mu myiteguro y’ubukwe bwabo. Kwirinda gushingira ku nkwano : si byiza ko umukobwa yumva ko inkwano umusore azamukwa ariyo izakora ibikenewe byose kuko niho hava kugora umuhungu umutegeka inkwano azagukwa uko izaba ingana,ugasanga wifuza nyinshi kugira (...)