Amapantaro magufi agezweho yo kujyana ku kazi

Yanditswe: 13-11-2019

Muri iyi minsi hagezweho amapantaro magufi atagera hasi’’Pantacourt’’akaba akunze kwambarwa n’abakobwa ndetse n’abadamu bagiye mu kazi ko mu biro,kandi akaberana no kuyambaraho imyenda yo hejuru iri kuri taye,yaba ishati,agapira cyangwa agakote.

Hari ipantaro yegereye uyambaye iri kuri taye ikaba igera munsi y’impfundiko,ikaba idoze mu gitambaro cya cotton kandi ikaba ari ibara rimwe,iyi iba nziza kuyambarana n’umwenda wo hejuru ukwegereye n’inkweto ndende. Dore ifoto:

Indi pantaro nziza kandi igezweho ni pantacourt ifite porte centure mu nda hayo kandi ikagira n’umushumi ukoze nk’umukandara wayo,hanyuma ikambarwa itebejwemo agapira k’akabodi. Reba ifoto:

Hari ipantaro ya jean-cotton nayo igera hepfo y’impfundiko kandi ifashe uyambaye,ikaba nayo iberana no kuyambarana n’ishati nayo iri kuri taye. Dore ifoto

Bene aya mapantaro aberana kandi no kuyambaraho inkweto ndende,nibwo usanga umukobwa cyangwa umudamu ubyambaye atyo,aba aberewe cyane

Inkuru yamamaza
Photos: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.