Amajipo yitwa ’’kardashian’’agushyira kuri taye

Yanditswe: 10-07-2016

Muri iyi minsi hageweho amajipo ya droite azwi ku izina rya ’’kardashian’’ayo majipo akaba amanutse kuri taye kandi agera munsi y’imfundiko,kuburyo ubona umuntu uyambaye yamushyize kuri taye kandi imwambitse.

Hari ijipo ya droite igera mu mavi,hejuru hayo hakaba hazamuye kuburyo uyambara utebeje ukabona bigaragara neza cyane.

Indi nipo nziza ya droite kandi igezweho nayo iba igera mu mavi ikaba isatuyeho ahagana ku ivi ku ruhande rumwe kandi nayo ifite mu nda hazamuye kuburyo nayo kuyambara utebeje iba imeze neza.

Hari kandi ijipo ya droite iri kuri taye ikaba ikaba ijya kuba ndende igera munsi y’impfundiko kandi nayo ikaba isatuyeho gato imbere ku ruhande rumwe.

Nanone droite iba ikoze neza hajuru kuburyo nayo yambarwa batebeje,kandi ikaba ntaho isatuye nayo igarukiye munsi y’amavi.

Aya majipo ya droite ateye atya niyo agezweho ku bakobwa n’abadamu,dore ko ari imwe mu myenda itanga taye nziza kuko iba ifunganye mu nda kandi ikamunuka yegereye uyambaye.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye aya majipo wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku giciro kingana na 20.000frw

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.