Imyenda ibera abafite amaguru abyibushye cyane

Yanditswe: 19-10-2015

Hari ubwo usanga umukobwa cyangwa umudamu afite amaguru abyibushye cyane kandi asa n’angana hose kuburyo kuva hasi kugera hejuru ubona ukuguru gusa n’ukubyimbye hose,maze hakaba imyenda ibera bene abo bafite amaguru ateye atyo.

Umukobwa cyangwa umudamu ufite amaguru manini yambara ipantaro y’icupa ukabona bimubereye cyane cyane iyo ayambaranye n’umwenda umurekuye hejuru

Ashobora kandi kwambara ipantaro ya pantakuru imufashe ariko bidakabije, maze ikaba ijya kuba nk’ikabutura,nayo ibere ufite amaguru abyibushye.

Hari kandi uwambara ijipo ngufi ya mini itaratse,kuburyo iba igera hejuru y’intege,usanga nayo ari umwenda ubereye ufite amaguru manini

Undi kandi ashobora kwambara ikanzu nayo ngufi itaratse kandi ya mini nayo igera hejuru y’intege kuburyo ubona bijyanye n’ayo maguru ateye atyo.

Umuntu ufite amaguru manini kandi yambara ijipo iri kuri taye,igera mu mpfundiko maze ahagana hasi ikaba iteyeho igitambaro gitaratse,nayo ukabona imubereye

Iyi niyo myambaro usanga itagize icyo itwaye ku mukobwa cyangwa umugore ufite amaguru manini hasi ,ukabona aberewe rwose.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe