Amajipo magufi asatuye imbere

Yanditswe: 15-10-2015

Muri iyi minsi hari majipo magufi ya droite,usanga abakobwa benshi bakunze kwambara,aba asatuye imbere ariko iyo satura ikaba igaragara bitewe n’uburyo ayo majipo usanga akoze imbere, kuko aba ameze nk’anyuranyemo,akoze nk’umukenyero cyangwa adakwira uyambaye.

Hari ijipo iba iri kuri taye,ya cotton ikaba igera munsi y’intege,maze ikaba ikoze nk’inyuranyemo imbere ubundi ikagaragaza satura ntoya igera hejuru y’ivi kandi ikaba iri iruhande rumwe.

Hari kandi indi jipo nayo iba ikoze nk’umukenyero,kandi ikaba ari droite ngufi igera mu mavi maze ikaba igaragaza ikibero .

Ubundi nanone usanga nk’umukobwa yambaye ijipo,ku buryo ushobora gukeka ko ari igitambaro akenyeye ariko ikaba ari ijipo iteye ityo,iri kuri taye igera mu mfundiko maze imbere ikaba igaragaza ukuguru kumwe n’igice gito cy’ikibero kuko iba isatuye kugera hejuru y’ivi gato.

Indi ni ijipo nayo ya droite ya mini igera mu ntege,maze ikaba isatuye imbere nayo igaragaza igice gito cy’ikibero,nayo kandi ikaba ifite uburyo inyuranyemo imbere ari nabwo butuma haba hasa n’ahasatuye.

Aya ni amwe mu majipo ya droite magufi y’abakobwa agezweho muri iyi minsi,usanga afite ukuntu ateye imbere asa n’anyuranijemo,igice kimwe kirenga ku kindi ariko kitagerayo neza,maze akagaragara nk’asatuye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe