Dore amashati agezweho y’ibara ry’ingwe

Yanditswe: 28-06-2016

Muri iyi minsi hagezweho imyenda yo hejuru ifite amabara nk’ay’uruhu rw’ingwe yiganjemo amashati y’amaboko maremare yambarwa ku majipo n’amapantaro, kuburyo umukobwa cyangwa umudamu ayambarana n’umwenda wo hasi w’ibara rimwe ukabona ko yambaye neza cyane.

Hari ishati nziza y’amaboko maremare idafite ikora,iteyeho udufuka tubiri, kandi ikaba ifite amabara y’ingwe mato avanze.

Indi ni ishati nayo ifite utubara duto nk’utw’ingwe ikaba iteye nk’amashati agezweho yitwa obama bambara bazinze amakoko.

Hari kandi ishati idafite ikora y’amaboko maremare ariko ivanze kuburyo ku maboko hari ibara rimwe ibindi bice bikaba bisa n’ibara ry’ingwe.

Hari kandi ishati nziza yo kwambara ku ijipo cyangwa ipantaro,nayo y’amaboko maremare kandi y’amabara y’ingwe y’umweru n’umukara.

Aya mashati yose ni amwe muyagezweho yo kujyana ku kazi afite amabara y’uruhu rw’ingwe, kandi aberana no kuyambarana n’umwenda wo hasi w’ibara rimwe.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amashati nk’aya n’andi atandukanye wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga 10,000 Rwf gusa.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.