Amakanzu magufi ya droite abera abantu banini

Yanditswe: 10-12-2019

Abakobwa n’abadamu babyibushye bakunda kwiyambarira amakanzu magufi abarekuye, akenshi bakumva ko ariyo ababera yonyine, nyamara hari n’amakanzu magufi ari kuri taye abera abantu babyibushye.

Ikanzu nziza ya droite, igaragaza ibitugu kandi ikaba ifite utuboko tugufi ariko natwo turekuye, turimo na elastique kandi ikaba igera mu mavi, iba nziza ku muntu ubyibushye. Reba ifoto:

Ikanzu ya droite ngufi igera mu mavi,idafite amaboko kandi ikaba isatuye imbere mu buryo budakabije, ahagana ku ruhande igaragaza ikibero,ibera cyane umukobwa cyangwa umudamu ubwibushye. Reba ifoto:

Indi kanzu ibera umuntu ubyibushye,ni gapira ifite amaboko maremare,ikaba igera munsi y’amavi gato ariko isa n’inyuranyemo imbere kuburyo wagira ngo ni ijipo ikenyerwa. Reba ifoto:

Hari nanone ikanzu iba ikoze nk’umupira hejuru ndetse ifite amaboko maremare,naho igice cyo hasi kikaba kimeze nk’ijipo y’utudanteri tw’ubudodo.Iyi ni ikanzu igezweho kandi ibera abantu babyibushye. Reba ifoto:

Ikanzu ya mini igera mu mavi,irangaza ibitugu kandi idafite amaboko,ikaba ifite akandi kantu gateyeho imbere gahisha ibinyenyanza cyangwa inda ibyibushye cyane. Iyi nayo iba nziza ku muntu ubyibushye cyane. Reba ifoto:

Inkuru yamamaza
photos: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.