Udupira tw’udutopu two kwambara ku mapantaro

Yanditswe: 28-04-2016

Udupira tw’udutopu tumaze iminsi tugezweho ku bakobwa n’abadamu,cyane cyane abakunda kwambara amapantaro y’amacupa yaba amajinisi cyangwa amakoto kuko ari nabyo usanga biberanye cyane kuruta uko wakambara ku ipantaro y’itisi isanzwe cyangwa ku itisi ya mampa.

Hari agatopu usanga gakoze ku buryo hejuru kaba ari kanini,gafite amaha manini cyane maze hasi kakaba kegeranye ari nk’agapira gasanzwe.

Hari kandi akandi kaba gateye nk’agapira nako kakaba gafite amaha manini,no hasi hako hataratse ariko bidakabije.

Akandi gatopu kaba keza ni akaba gafite amaha manini n’amaboko magufi ataratse,kandi kakaba gafite udushumi ku ntugu dukoze nk’isengeri,kandi kagaragaza ibitugu byose.

Nanone hari agatopu k’amaboko maremare kakaba karangaye mu ijosi kagaragaza ibitugu byose ariko hasi kakamanuka kegerana

Hari nanone agatopu usanga karekuye ukambaye,ariko gakoze nk’agapira gasanzwe kandi k’amaboko magufi hasi kakaba gafunganye karimo rasitike.

Udu dutopu twose duteye gutya,kandi mu mabara yose watubona uhamagaye kuri 0784693000 cyangwa 0788506370 cyangwa nanone ukatwandikira kuri email;agasaromagazine@gmail.com.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.