Amashati y’abakozi bo mu biro n’uko wayabona

Yanditswe: 06-04-2016

Bamwe mu bakunzi b’agasaro.com bakunze kutubaza imyenda myiza yo kwambara ku bakozi bo mu biro,cyane cyane amashati yo ku majipo no ku mapantaro y’amatisi na cotton.Uyu munsi tukaba turi burebe amashati yiganjemo ay’amaboko maremare meza akomeye kandi agezweho kandi aboneka mu mabara yose akanaboneka mu buryo bworoshye tukabarangira aho mwayasanga.

Ishati nziza umukobwa cyangwa umudamu ashobora kwambara ku ijipo cyangwa ku ipantaro ya cotton cyangwa itisi isanzwe,ni ishati y’amaboko maremare nayo ya cotton ifite mu ijosi hato kuburyo haba hameze nk’ahafunganye.

Indi shati wakwambara ku ijipo ku mukobwa ukora mu biro ni blouse y’amaboko maremare ifunganye mu ijosi ,nayo iberana n’ijipo ya droite

Hari ishati y’amaboko maremare y’ikora risanzwe ikaba isa n’ifunganye ku maboko ahagana hasi ndetse no hasi,aho igarukiye hegeranye hadataratse

Hari kandi ishati ya blouse y’amaboko maremare y’ikora risanzwe nayo ishobora kwambarwa ku ijipo no ku ipantaro by’akazi

Aya mashati yose yo kwambara ku mukobwa cyangwa umudamu waba ukora akazi ko mu biro ashobora kuyabona ku mafaranga 10,000frw,uhamagaye 0788506370/0788620915 cyangwa kuri emai;nzizapassy@gmail.com

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.