Ahabanza » Kwambara » Imyenda » Amakoti y’ibara ry’ikijuju ajyanye n’ibihe byo kwibuka

Amakoti y’ibara ry’ikijuju ajyanye n’ibihe byo kwibuka

Yanditswe kuwa 10-04-2018 Saa 09 : 38

Mu bihe byo kwibuka tumenyereye ko twambara umwambaro y’ibara ry’ikijuju yiganjemo imipira n’imishanana ariko ushobora no kwambara ikoti ry’iryo bara ugiye mu gikorwa cyo kwibuka.

Hari ikoti rigufi riri kuri taye ryegereye uryambaye,rikaba rifite agakora gato kandi rifite ibara ry’umukara ku mifuka no mu gatuza.

Hari kandi ikoti rirerire ry’imbeho naryo ry’ibara ry’ikijuju rikaba rifite amaboko maremare kandi nta kora rifite ahubwo rijya kumera nk’irifunganye mu ijosi,rikaba rifungishwa indumane kuva hasi kugera hejuru.

Irindi ni ikoti rito kandi rigufi riri kuri taye ry’ikora risanzwe,rikaba rifite akabara k’umukara gato ku misozo yaryo.

Hari kandi ikoti rirerire naryo ry’imbeho ry’amaboko maremare n’ikora risanzwe rikaba nta mifuka rifite ariko rifite umushumi wo munda wambarwa nk’umukandara waryo.

Aya makoti yose y’iri bara ushobora kuyambara ugiye mu bikorwa byo kwibuka. Ukeneye aya makote cyangwa andi mabara yayo wahamagara kuri 0788620915

Agasaro.com

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.