Amajipo ya droite agezweho ya cotton

Yanditswe: 12-06-2016

Amajipo ya droite ni imwe mu myenda itajya ipfa guhararukwa kuko abakobwa n’abadamu bayakunda cyane, ariko uko iminsi ishira haba hari agezweho kuruta ayandi,kuri ubu tukaba tugiye kugaruka kuri amwe agezweho cyane muri iyi minsi.

Ubu hagezweho ijipo ya droite y’amabara menshi kandi ngufi igera mu ntege ikaba isatuye inyuma cyangwa idasatuye.

Hari kandi ijipo ya droite imanutsa kuri taye igera mu mpfundiko kandi ikambarwa itebejwe kuko iri mu bwoko bwa high waist.

Indi ni droite nayo iri kuri taye ikaba ari ibara rimwe kandi igera mu ntege,isatuye buhoro imbere,naho inyuma hadasatuye.

Aya ni amwe mu majipo ya cotton kandi ya droite agezweho cyane muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu yo kujyana ku kazi.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amajipo nk’aya wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga 20.000 frw .

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.