Amajipo abera abantu bafite amabuno aterura imyenda

Yanditswe: 21-07-2016

Hari abantu baba bafite ikibuno kinini kandi gitereye hejuru kuburyo umwenda wose bambaye ubona amabuno yawuteruye ukazamuka igice y’inyuma gusa,ukaba wakeka ko yabikoze ku bushake ariko bene abo hari imyenda ibabera irimo n’aya majipo tugiye kugarukaho.

Ijipo ngufi itaratse cyane igera mu ntege ariko ikaba itegereye uyambaye,ibera umuntu ufite amabuno aterura imyenda.

Indi jipo nziza kuri bene abo bantu bateye gutyo, ni iba itaratse ifite amarinda manini kandi nayo itari ndende ahubwo igera munsi y’intege.

Hari kandi ijipo ndende ifite amarinda menshi kandi manini atereye hejuru,naho hasi ikaba itaratse kuburyo uyambaye itaba imufashe mu matako.Iyi nayo iba nziza cyane kandi ikabera abateye batyo.

Aya majipo yose ateye atya abera abantu bafite amabuno aterura imyenda kuruta ko bakwambara amajipo abafashe cyane.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.