Amakanzu agezweho wakwambika umwana kuri pasika

Yanditswe: 23-03-2016

Mu myiteguro y’umunsi mukuru wa pasika usanga ababyeyi bagurira abana imyenda bazambara,dore ko haba hari n’abana bazabatizwa kuri uwo munsi,niyo mpamvu twahisemo kubereka amwe mu makanzu y’abana agezweho ataratse y’amabara meza abereye abana kandi adoze mu matisi ya moustiquaires igice cyo hasi,kuburyo usanga ari umwenda ugaragara neza wakwambika umwana ukabona aberewe.

Ushaka aya makanzu n’inkweto bijyanye waduhamagara kuri 0784693000 cyangwa ukatwandikira kuri email; nzizapassy@gmail.com tukakuyobora aho uyasanga.

Hari amakanzu y’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 2 na 5 akaba ataratse cyane kandi adubuye igice cyo hasi cyose kibyimbye cyane kandi ifite ibitambaro bya moustiquaire hasi kandi ikaba iciye amaboko.

Hari kandi ikanzu nayo itaratse ndetse ibyimbye igice cyo hasi naho hejuru ikaba irimo elastiques zituma iba yegeranye kuburyo umwana ayambara ikaba imufashe hejuru kandi ikoze nk’isengeri.

Indi ni ikanzu nayo iba itaratse ariko bidakabije kandi yegereye umwana uyambaye,ikaba hasi idodeyeho moustiquaire kandi nayo nta maboko ifite.

Nanone kandi umwana wamwambika ikanzu ifite imirimbo kandi igice cyo hasi kidubuye ndetse iteyeho ibitambaro bya moustiquaire kuburyo ubona isa n’ifite amataji.

Hari n’indi kanzu nayo iba ifashe umwana hejuru kandi nta maboko ifite,ikoze nka v mu ijosi,maze hasi ikaba itaratse kandi ku musozo yo hasi ifite amataji,nayo ikaba ifite amatisi ya moustiquaires.

Aya makanzu y’abana yose ataratse kandi adoze mu matisi ya moustiqaire ku bice byo hasi, wayabona uhamagaye iriya nimero twatanze haruguru cyangwa ukatwandikira kuri email; nzizapassy@gmail.com.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.