Udupira tugezweho two kwifubika ugiye ku kazi

Yanditswe: 16-08-2016

Muri iyi minsi hari udupira tugezweho ku bakobwa n’abadamu tworoheje, twiganjemo utw’amaboko maremare,umuntu ashobora kwambara mu gihe hajeho imbeho ,ukaba wifubitse kandi unambaye umwenda mwiza ugezweho.

Hari agapira k’amaboko maremare,kari kuri taye,karekare kagera ku kibuno,kakaba gateyeho ibipesu byinshi byegeranye kuva hasi kugera hejuru.

Akandi gapira kaba keza kandi kambarwa n’abantu bose,ni ak’amaboko maremare gakoze nka v mu ijosi gafite udufuka tubiri hasi.

Hari kandi agapira nako kagufi gafite amaboko maremare kakaba kadafungwa imbere,ariko gafite uturimbo dutatseho tumanuka imbere,ahakagombye kuba hari ibifungo.

Akandi gapira keza cyane kabera abakobwa n’abadamu ni agapira karenga ku kibuno nako gadafungwa,kakaba gateye n’igicurama kandi gafite amaboko maremare.

Utu dupira twose tugezweho muri iyi minsi kandi ku bakobwa n’abadamu,ukaba ushobora kukambara mu gihe hariho akabeho kadakabije nko ku mugoroba uvuye ku kazi kandi ukaba wifubitse neza.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye udupira nk’utu ndetse n’indi myenda yose y’abadamu n’abakobwa wahamagara izi nimero za telefoni :0784693000 /0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,tukakuyobora aho watubona ku giciro kingana na 15.000frw gusa

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.