Amasarubeti y’ibirori

Yanditswe: 14-01-2020

Muri iki gihe amasarubeti ni umwambaro wiyubashye ku bakobwa n’abadamu kandi ugezweho cyane kuburyo wambarwa ahantu hose,ariko nanone biterwa n’uko iyo sarubeti iteye kuko si zose wakwambara ngo uberwe.

Isarubeti ikoze nk’isengeri hejuru,ifite udushumi duto,ikaba ifashe uyambaye igice cyo hejuru,naho igice cyo hasi kirekuye kandi ifite amadinda kuburyo utitegereje neza wakeka ko ari ijipo ndende ifite amadinda. Reba ifoto

Indi sarubeti wakwambara mu birori ni idoze mu gitambaro cya gapira,ikaba yegereye uyambaye kandi ifite amaboko agera mu nkokora. Ibera abadamu babyibushye

Isarubeti iri kuri taye,idoze mu gitambaro cy’ikoboyi(jeans) ikaba yegereye uyambaye hose,hasi ikoze nk’ipantaro y’icupa nayo iba nziza cyane kandi ibera abantu batabyibushye cyane, yakwambarwa mu kirori kidakaze cyane. Reba ifoto:

Hari nanone isarubeti ikoze nk’agashati hejuru,hasi ikaba ikoze nk’ipantaro itaratse hasi(mampa).Iyi nayo ibera abantu batabyibushye cyane,baringaniye. Reba ifoto

kwamamaza

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.