Amapantaro agezweho ateyeho utumashini tugaragara

Yanditswe: 24-06-2016

Muri iyi minsi hari amapantaro agezweho y’abadamu n’abakobwa ateyeho utumashini duto duteye ahantu hagaragara kandi akambarwa ku buryo utwo tumashini tugaragara neza,ayo mapantaro akaba akunze kuba ari amacupa.

Hari ipantaro ifite utumashini tubiri dutambitse mu mpande ku mifuka kuburyo uyireba abona ari udufuka duto dutambitse dufungishije imashini.

Indi ni ipantaro y’icupa nayo iteye nk’iyi yo hejuru ariko yo utubashini duteyeho tukaba duhagaze mu mpande ahakabaye hari imifuka y’ipantaro.

Hari kandi ipantaro nayo y’icupa nk’izi zose ariko utumashini duteye ahagana imbere,duhagaze kandi dutereye mu nda haruguru cyane.

Aya mapantaro yose ni amwe mu zigezweho cyane muri iyi minsi zikaba zikunzwe kwambarwa n’abakobwa ndetse n’abadamu bakiri bato bazi kugendana n’ibigezweho.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amapantaro nk’aya n’andi atandukanye wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga ari hagati ya 20,000 Rwf na 25,000Rwf.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.