Udushati tw’ababyibushye dufata amabere n’ibinyenyanza

Yanditswe: 27-05-2016

Hari ubwo abantu babyibushye kandi bafite amabere manini n’ibinyenyanza bikabije usanga badakunda kwambara utwenda tubafashe cyane kugira ngo ibyo bice bitaba bigaragara cyane ,ariko utu dushati duteye gutya dufasha cyane bene abo bantu kandi tukabashyira kuri taye.

Agashati kadafite amaboko gafashe ukambaye igice cyo hejuru kuburyo gahambira amabere,kakaba gataratse hasi,kandi atari karekare cyane,kabera bene uwo muntu uteye atyo cyane iyo akambaranye n’ijipo ya droite.

Akandi gashati kaba keza cyane,kaba gafite amaboko agera mu nkokora nako gafashe ukambaye mu mabere hasi gataratse,kabera umuntu ukambaranye n’ipantaro y’icupa.

Hari kandi agashati usanga kegereye ukambaye igice cyo hejuru cyose,kakaba gafite amaboko maremare nayo yegereye cyane,hasi gataratse,nako kaberana no kukambarana n’ijipo ya droite ku muntu munini.

Ubaye ukeneye udushati nk’utu ndetse n’indi myenda yose y’abadamu n’abakobwa wahamagara izi nimero za telefoni : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho watubona ku mafaranga 10.000frw gusa .

NZIZA Paccy

Forum posts

  • ni byiza ko muturangira imyenda igezweho ariko jye nifuza ko mwajya munagaragaza imyenda ibera abantu batabyibushye kandi bafite mu nda hanini ugereranije n’ amatako kuko umyenda ya gapira ntiyayambara ngo imubere, mbese abantu batabyibushye kandi badateye neza!!!

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.