Amajipo y’imipira wakwambara utwite inda ikiri ntoya

Yanditswe: 19-07-2016

Hashize iminsi itari mike amajipo ya gapira agezweho cyane ku bakobwa n’abadamu bose baba abakuze n’abakiri bato ariko kandi hari n’amwe muri ayo majipo y’abadamu batwite bashobora kwambara mu gihe inda ikiri ntoya.

Hari ijipo iba ari gapira ya droite,ifite umubiri unyerera ikaba igera mu mfundiko kandi hejuru mu nda iteyeho ikindi gice kizamuka ari nacyo gifata inda kandi kitayihambiriye cyane.

Indi ni ijipo nayo ya gapira igera mu mavi ikaba ifite rasitike nini mu nda hayo ariko iyo yambawe n’umugore utwite arayizamura akayambarira ahagana hejuru kugirango iyo rasitike idahambira inda cyane.

Hari kandi ijipo ya droite iri kuri taye,nayo ifite umubiri unyerera kandi mu nda hayo hateyeho igice kizamuka ariko kitari kirekire cyane gifasha umubyeyi ufite inda kwambara adakanyaze inda.

Aya majipo ateye atya ya gapira yambarwa n’abantu bose kandi n’umudamu utwite arayambara kandi iba itanze amahoro cyane cyane ku mubyeyi ufite inda ikiri ntoya.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.