Amakanzu maremare y’ibirori adafite amaboko

Yanditswe: 10-08-2016

Muri iki gihe cy’impeshyi usanga hari ibirori byinshi byiganjemo amakwe,abantu bakambara imyenda yiyubashye irimo cyane cyane amakanzu maremare agera ku birenge,niyo mpamvu tugiye kugaruka ku makanzu agezweho maremare adafite amaboko ajyanye n’igihe.

Hari ikanzu ndende igera ku birenge ikaba ifashe mu gatuza nta maboko ifite ahubwo iteyeho udushumi duto nk’utw’isengeri.

Hari kandi ikanzu nayo ndende igera ku birenge idafite amaboko kandi mu gatuza hadoze mu gitambaro cya danteri.

Indi ni ikanzu ndende igera ku birenge isa n’ifunganye mu ijosi kandi nayo nta maboko ifite.

Aya makanzu yose ni amwe mu yagezweho yo kujyana mu birori akaba akunzwe cyane n’abakobwa ndetse n’abadamu bakunda kwambara imyenda miremire cyane.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amakanzu nk’aya n’andi atandukanye wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0784693000/0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga ari hagati ya 45,000 Rwf na 50,000Rwf,kandi ibi biciro bishobora kugabanuka mu gihe uguze imyenda myinshi.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.