Amakanzu agezweho y’ikirori yo mu bwoko bwa Velvet/velour

Yanditswe: 20-12-2019

Amakanzu adoze mu gitambaro cyizwi nka velour bakunze kwita velvet,muri iyi minsi niyo agezweho cyane cyane kuyambara mu birori bitandukanye,usanga kandi ari umwenda mwiza wiyubashye ku bantu bazi kugendana n’ibigezweho.

Ikanzu ndende iri kuri taye kandi ndende,ifite amaboko maremare kandi ifunguye mu ijosi,igaragaza ibitugu byose kandi ikaba isatuye imbere kugera hejuru y’amavi.Iyi igezweho cyane ku bakobwa n’abadamu b’abasirimu. Reba ifoto:

Indi kanzu nziza nayo ya velvet ni ngufi ariko igera munsi y’amavi,ikaba nayo igaragaza ibitugu kandi ifite amaboko maremare. Dore ifoto:

Hari nanone ikanzu iba nziza kandi ibera abantu bose,ndende igera ku birenge,idafite amaboko,ifite udushumi nk’utw’isengeri. Reba ifoto:

Ikanzu ya velour kandi ibera abantu babyibushye uko yaba ateye kose,ni ifite amaboko magufi ikaba yegereye uyambaye kandi ikaba igera mu mavi cyangwa munsi yayo gato. Reba ifoto:

Aya makanzu ya velvet byaba byiza kuyambara mu birori bya nimugoroba kuko ubu bwoko bw’igitambaro cya velour bushyuha.

Inkuru yamamaza
photos: Google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.