Amakanzu ya blouse agezweho

Yanditswe: 08-06-2016

Hashize iminsi itari mike hagezweho amashati ya blouse ariko noneho ubu hadutse n’amakanzu agezweho ya blouse yorohereye kandi abonerana yiganjemo fite amaboko manini kandi magufi n’andi aba adafite amaboko ari nayo tugiye kugarukaho.

Hari ikanzu ngufi iba idoze mu gitambaro cyoroshye cyane kandi kibonerana, ikaba ifite mu ijosi hanini kandi mu nda hayo harimo rasitike ,ifite n’amaboko magufi manini arekuye uyambaye.

Indi ni ikanzu idoze mu mwenda nkuw’iyi yo hejuru,ikaba ikoze nk’ishati ya blouse idafite ikora kandi y’amaboko magufi n’imifuka ibiri nk’iy’ishati.

Hari nanone ikanzu ifite mu ijosi hakoze nka v ariko nayo ikaba ifite umwenda wa blouse woroshye kandi ifite amaboko magufi nayo manini adahambira uyambaye.

Aya niyo makanzu ya blouse magufi,agezweho ku bakobwa n’abadamu bazi kugendana n’ibigezweho .

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amakanzu nk’aya wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku biciro byo hasi.

NZIZA Paccy

Forum posts

  • bjr, nkunda gukurikirana uru rubuga ariko akenshi mbona mwirengagiza gushyiraho imyenda y’ abantu batajya bambara imyenda migufi, aha ndavuga abo abantu bakunze kwita abarokore. mfite 60kg na 1,70 aya makanzu ya blouse ni meza pe, ariko ni magufi rwose. muherutse gushyiraho amajipo ya droite maremare meza.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.