Moderi z’amasarubeti y’ibitenge wadodesha

Yanditswe: 20-10-2015

Muri iyi minsi kwambara amasarubeti ku bakobwa bo mu mujyi wa Kigali bigezweho cyane cyane amasarubeti adoze mu bitenge,kandi ugasanga hari moderi zihariye buri mukobwa wese adodesha bitewe n’iyo akunda,ndetse ukabona imubereye cyane.

Hari isarubeti idoze mu gitambaro cy’igitenge,ikaba ikoze nk’ipantaro ya mampa hasi,maze hejuru ikaba ifite amaboko magufi kandi irangaye mu bitugu ku buryo biba biri hanze,ukaba wagira ngo ni ikanzu urebye hejuru hayo.

Hari indi sarubeti iba ikoze nk’ipantaro y’icupa hasi ikaba ihambiriye amaguru cyane maze mu mataye ikaba irekuye buhoro,naho hejuru ikaba nta maboko ifite

Hari kandi uwambara isarubeti imufashe kuva hasi kugera hejuru maze ikaba ifite amaboko magufi,kandi ikaba idoze mu gitenge kidasa hasi no hejuru.

Hari kandi indi sarubeti iba ifite amaboko magufi,isa n’ifunganye mu ijosi ariko ikaba igaragaza mu bitugu,maze hasi ikaba idoze nk’ipantaro ya mampa kandi idoze mu gitenge cy’amabara ateye kimwe ariko adasa.

Indi ni isarubeti nayo iri kuri taye ifashe uyambaye ahantu hose kuva hasi kugera hejuru ikaba ikoze nka goruje ariko ikaba iteyeho imishumi ibiri minini inyura ku rutugu rumwe.

Aya ni amwe mu mamoderi y’ amasarubeti y’abakobwa bazi kugendana n’ibigezweho b’I Kigali,adoze mu bitenge kandi ukabona ari moderi zigaragara neza cyane.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe