Amakanzu agezweho ya cotton ataratse

Yanditswe: 15-06-2016

Imyenda itaratse igezweho muri iyi minsi yaba amajipo ndetse n’amakanzu by’abadamu n’abakobwa ariko noneho by’umwihariko amakanzu ya cotton agezweho cyane niyo mpamvu ari nayo tuvugaho uyu munsi.

Hari ikanzu usanga y’utuboko duto n’ikora nk’iry’ishati kandi ifite ibipesu imbere,inataratse y’ibara rimwe.

Indi ni ikanzu ya cotton nayo y’utuboko duto cyane kandi itaratse nk’umutaka kandi ijya kuba ndende igera munsi y’impfundiko.

Hari kandi ikanzu ya cotton y’utuboko tugufi,mu ijosi hayo hakoze nk’ah’ikoti kandi itaratse cyane.

Hari kandi ikanzu ngufi ya cotton idafite amaboko isabagiye cyane ifite kandi mu ijosi harangaye buhoro.

Aya makanzu ya cotton ateye atya ni amwe mu myenda y’abakobwa n’abadamu itaratse igezweho cyane muri iyi minsi.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amakanzu nk’aya wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku biciro biri hagati ya 30.000frw na 35,000frw.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.