Uburyo bwo kugirira isuku ihagije imyenda y’imbere

Yanditswe: 07-06-2016

Imyenda y’imbere cyane cyane iy’abagore ni imwe mu myambaro igomba kugirirwa isuku yihariye cyane kurenza indi yose haba mu kuyimesa,kuyanika no kuyibika ndetse n’uburyo yambarwamo hakabaho kwitwararika kugira ngo isuku yayo ibe yizewe,kuko iyo ititaweho ishobora gutera indwara.

  • 1. Ubusanzwe umugore aba agomba kwambara umwenda w’imbere ukoze mu gitambaro cya cotton kuko nibwo ubasha kugirirwa isuku ihagije kandi ntubike na mikorobe zanduza umugore, cyane cyane za ndwara zifata imyanya mybarukiro ye.
  • 2. Imyenda y’imbere igomba kumeswa yonyine itamesanwe n’indi myambaro
  • 3. Ugomba kwirinda kumesa imyenda y’imbere ukoresheje imashini imesa kuko igomba kumeswa n’intoki ikavugutwa neza.
  • 4. Mbere yo kumesa imyenda y’imbere ugomba kubanza ukayitarampa mu mazi arimo vinaigre,igihe cy’iminota10 ukabona kuyimesa kuko bituma icya neza na mikorobe zigzpfa.
  • 5. Ugomba kuyimesesha amazi ashyushye ukoresheje isabuni y’ifu nka omo,hanyuma ukaza kuyunyugurisha amazi akonje kandi urebe neza ko yakeye.
  • 6.Mesa imyenda y’imbere ugenda uyitandukanya ukurikije amabara yayo.
  • 7. Yanike ahantu hafite isuku kugira ngo hataza kuyanduza hakazamo imikori
  • 8. Yanike ku zuba yume neza kandi wirinde kuyumutsa ukoresheje ubundi buryo ubwo aribwo bwose.
  • 9. Jya wirinda gutera ipasi imyenda y’imbere
  • 10. Yibike yamaze kuma neza kandi uyibike ahantu hari isuku kandi hatari ubukonje kugira ngo imyenda itazazamo ifurika,maze hakazamo bagiteri ‘’bacteries’’zishobora gutera indwara uyambaye.
  • 11.Ugomba kwambara umwenda w’imbere inshuro imwe gusa kandi ukirinda kuwubika utameshe.

Ubu nibwo buryo ugomba kugirira isuku imyenda y’imbere cyane cyane ku bagore kuko nibo bakunze kwibasirwa n’indwara zituruka ku isuku nke y’imyenda y’imbere.

Source ;ehow
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe